Home AMAKURU ACUKUMBUYE Gushaka umukunzi imwe mu mpamvu itera inyoni kuririmba. Sobanukirwa izindi mpamvu :

Gushaka umukunzi imwe mu mpamvu itera inyoni kuririmba. Sobanukirwa izindi mpamvu :

Iki ni ikintu abantu hafi ya bose bazi neza ko inyoni ziririmba, ariko abenshi ntibazi impamvu inyoni ziririmba. Burya inyoni zifite impamvu eshatu nyamukuru izitera kuririmba.

Mu gitondo kare twumva inyoni ziri kuririmba, ariko ikibazo gihari ni ukumenya ikizitera kuririmba. Ese koko ziba zisingiza Imana ? Ziba zishaka kunezeza abantu se ? cyangwa ubwazo zifite amatsinda yo kuririmba ?

Ubumwe.com bwifashishije ikinyamakuru maxisciences cyabazaniye impamvu eshatu nyamukuru ubushakashatsi bwagaragaje zitera inyoni kuririmba.

Kugaragaza ubutegetsi bwayo

Impamvu iza ku isonga mu zituma inyoni ziririmba, ni ukugira ngo igaragarize izindi ubutegetsi bwayo. Iyo inyoni imaze gufata amababi yayo yihanangiriza izindi mu ndirimbo izibwira iti : « Ntuye hano, ni mu cyanya cyanjye, kandi niteguye kuharinda. » izi ni indirimbo zumvikana mu gihe cy’umusaruro igihe inyoni ziba ziri kwitegura kwubaka ibyari.

Zikeneye urukundo

Indirimbo ziranga igihe cy’uburumbuke ku nyoni, mu gihe cy’uburumbuke inyoni ziririmba indirimbo z’umwihariko, kugira ngo zimenyane n’izindi zifitanye isano hirya no hino ariko zidahuje igitsina. Mu gihe ziri kuririmba ziba zimenyasha isi yose ko zikeneye urukundo. Ibi bigatuma indi bidahuje igitsina igenda iyegera bigatangirana ibiganiro.

Ubwiza bw’inyuma ku inyoni ntabwo buba buhagije gusa, inyoni z’ingore zihitamo inyoni bakundana igendeye ku mabara meza avanze n’ijwi ryiza riryoheye amatwi, ariko nabwo ikitondera cyane niba iyo nyoni ari iyo mubwoko bumwe nayo. Inyoni itazi kuririmba neza niyo yaba ifite amababa meza cyane, birayigora kubona umukunzi cyangwa ntinamubone.

Inyoni kugira amabara meza gusa ntibihagije kuba ibona urukundo. Biyisaba kuba izi no kuririmba.

Kumenyesha aho ziherereye

Mu gihe cy’ubushyuhe cyangwa cy’amapfa, inyoni zirasuhuka zikajya ahandi, zigasiga ibyari byazo, aho zikora urugendo rw’ibilometero byinshi, zijya gushakisha iyo bweze. Ubwo nabwo inyoni ziririmba zikoresheje akajwi gato kugira ngo zibashe kuvugana n’izindi zifitanye isano, kuko ubwo ziba zivangavanze n’izindi nyoni. Ibi bizifasha kugumana ubumwe bwazo.

Izi ndirimbo zazo zatumye abashakashatsi bazigiraho, bamenya ko igihe habaye ikibazo cyo guhumanya ikirere  cyatewe n’inyoni nyinshi, aba ari igihe ziba zisuhutse.

Izi ni inyoni nyinshi tubona ku kirere cyacu cy’ubururu, mu bwoko bumwe bw’inyoni ni inyoni z’ingabo ziririmba gusa, mu bundi bwoko butari bwinshi n’inyoni z’ingore zikaririmba, ariko muri rusange inyoni z’ingabo nizo ziririmba.

 

Mukazayire Youyou

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here