Home AMAKURU ACUKUMBUYE Igihe twari twihaye cyo kwishyura moto hakoreshejwe mubazi cyararenze, ariko vuba aha...

Igihe twari twihaye cyo kwishyura moto hakoreshejwe mubazi cyararenze, ariko vuba aha birakemuka

Umuyobozi ushinzwe gutwara abantu n’ibintu muri RURA Anthony Kulamba, avuga ko igihe bari bihaye cyo gutangira kwishyura moto hakoreshejwe mubazi n’ubwo cyarenze, ariko ko babirimo ubu zigeze kure kandi mu minsi ya vuba baza kugera ku ntego.

Mu minsi yashize Urwego Ngenzura mikorere (RURA) rwari rwatangaje ko abamotari bazaba bemerewe gukora akazi guhera tariki ya 01 Kamena 2020 ari abazaba bafite mubazi zishyurizwaho abagenzi, mu rwego rwo kwirinda guhererekanya amafaranga hagamijwe kurwanya ikwirakwizwa rya Covid-19, ariko ukwezi kurarangiye ibi bitarashyirwa mu bikorwa, aho hirya no hino usanga abamotari bagikoresha uburyo butandukanye bishyurwa, ariko ubwa mubazi butarimo.

Ubumwe.com buganira na bamwe mubakora uyu mwuga wo gutwara abagenzi kuri moto, bagaragaje ko nta ruhare babifitemo, aho bamwe bagaragaje ko basabye mubazi batarazibona, abandi nabo bazifite batazikoresha kuko n’abandi ntazo bafite, ndetse n’abandi bakavuga ko zigifite ikibazo tekinike.

Uwitwa Erick umaze imyaka ibiri akora aka kazi yagize ati : « Njyewe barampamagaye ngo njye gufata mubazi, ariko sindajya kuyifata, kuko urabona ntibiratangira gukora, ariko biri muri gahunda nzajyayo vuba. Urabona abantu bari mu ntara kubera Korona rero sinahise njya kuyifata cyane ko nabonaga bitarihutirwa.Ariko ndajyayo vuba.»

Twizeyimana Papi we yagize ati : “Mubazi ndayifite ariko nyine sinyikoresha kuko bitaratangira. Ikindi urumva nkiyifata narayikoresheje nkoresheje kode umukiliya aranyishyura, amafaranga sinayabona kandi yavuye ku mugenzi. Mbajije barambwira ngo ni ikibazo cya Netiwake(network) ko ngo bitaratangira gukora. Ubwo nibitangiza nanjye nzayikoresha. »

Uwitwa Emmanuel nawe umaze imyaka ibiri akora aka kazi yagize ati : « Njyewe hashize amezi abiri niyandikishije muri kampani yitwa Pascal Moto ariko kugeza ubu ntabwo barampamagara ngo njye kuyifata. Numva bavuga ngo ku gihe cyari giteganyijwe bongeyeho ukwezi, ubwo ndibaza ko bizaba byakemutse. »

Higiro Jean Nepo we yagize ati : « Impamvu tutaratangira gukoresha mubazi, ni uko abashinzwe kuduha mubazi, yaba Yego Moto cyangwa Pascal Moto bari batararangiza kuziha abakiliya babo. Ariko hari na bamwe tuzifite ariko tukaba tutazikoresha nyine kuko ubona bitaratangizwa. »

Bamwe mu bamotari bafite mubazi, ariko ntibazikoresha aho bivugira ngo ntibiratangira.

Umuyobozi w’ihuriro ry’amakoperative y’abatwara abangenzi kuri moto Daniel Ngarambe yabwiye Ubumwe.com ko n’ubwo igihe cyarenze bari gukoresha imbaraga nyinshi kuburyo mu minsi ya vuba mubazi zitangira gukoreshwa aho yanagaragaje ko hari kampani imwe yagize ibibazo mubazi zitinda kuyigeraho.

Mu magambo ye yagize ati : « Kuzambika n’ubundi ntabwo bihagaze, hari kampani (company) imwe yari itarazana izayo kuko zari zarafatiwe mu nzira kubera n’izi gahunda za Covid. Ariko bitarenze iki cyumweru turaba tumaze kumenya aho bigeze zambara. »

Ngarambe kandi yakomeje avuga ko igikorwa kitahagaze, ahubwo bakomeje gushyiramo imbaraga kugira ngo mu minsi ya vuba bibe bikemutse.

Yakomeje agita ati : « Igikorwa cyo gukoresha mubazi cyo cyaratangiye ku mugaragaro,ahubwo ubu ikibazo gisigaye ni ukureba abatazikoresha kugira ngo babihanirwe, kuko ubundi ni kampani 3, iziyo Kampani imwe nizo zari zaratinze ariko ubu nazo zaraje ziri kwambika moto. Nitumara kubona zose zambaye nibwo tuzajya tubaza abatazifite ikibazo bagize tukamenya niba ikibazo kiri kuri kampani, koperatve cyangwa kuri nyirubwite. Naho ikijyanye n’igihe cyo cyararenze kera rwose.”

Uyu muyobozi yanashishikarije abazifite gutangira kuzikoresha, yongera no kwibutsa abamotari ko batemerewe kwakira amafaranga muntoki n’ubwo mubazi zitaraza ngo zitangire gukoreshwa naho ku kijyanye n’abavuga ko mubazi bayikoresha bakabura amafaranga, abasaba kwegera kampani iba yarayimuhaye ko ari ikibazo tekinike, bakamwereka neza uburyo mubazi ikoreshwa.

Ibi ni ibyagarustweho kandi n’Umuyobozi ushinzwe gutwara abantu n’ibintu muri RURA Anthony Kulamba, aho yagize ati : « Moto zimaze kwambara ari nyinshi, ariko zose ntizirarangira. Impamvu itariki 01/07 tutahise dutangira, twasanze izimaze kubona mubazi ari nkeya. Hari kampani yagize ibibazo izayo zitinda munzira, ariko n’izari zihari ntabwo byihuse nk’uko twabitekerezaga. Ariko uku kwezi zimaze kwambara ari nyinshi, mu minsi mike turababwira uko bimeze. »

Kulamba yakomeje avuga ko nanyuma y’uko bazaba bamaze guhabwa mubazi hazabaho ubukangurambaga bwo kubigisha uburyo zikora, uburyo zifatwa neza. Anagaragaza ko aho bageze ari heza mu minsi ya vuba bazatangaza aho bigeze.

Iyo mubazi ihagaze agaciro k’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 250 iri gutangirwa ubuntu ku bamotari bo mu Mujyi wa Kigali. Gukoresha mubazi umumotari azajya yishyuza umugenzi abanje kumwereka uburebure bw’urugendo akoze, ibyo bikiyongeraho kwishyura hifashishijwe ikoranabuhanga kugira ngo umumotari abashe kwishyura 10% by’amafaranga yishyuwe kuri mubazi.

Mukazayire Youyou

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here