UBUMWE.com - Ubumwe kuri bose Blog Amakuru Indege y’igisirikare cya Uganda yakoreye impanuka muri Somalia
Amakuru

Indege y’igisirikare cya Uganda yakoreye impanuka muri Somalia

Indege ya Kajugujugu y’igisirikare cya Uganda, yakoreye impanuka ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Aden Adde kiri mu Mujyi wa Mogadishu muri Somalia, iyo ndege ikaba yari irimo abantu umunani, gusa nta makuru ku buzima bwabo aramenyekana.

Umuyobozi w’Urwego rwa Somalia rushinzwe indege za gisivili, Ahmed Maalim, yavuze ko iyi ndege yaguye mu gice cyahariwe indege za gisirikare, yavaga mu ntara ya Lower Shabelle, aho abasirikare ba Uganda bari mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), bwo kurwanya umutwe w’iterabwoba wa Al Shabaabbafite ibirindiro.

Ibinyamakuru byo muri Somalia byatangaje ko umwotsi mwinshi wazamutse ahaguye iyi ndege, ariko ngo abashinzwe ubutabazi bagobotse, bayizimya itarakongoka.

Ahmed yavuze ko iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane amakuru kuriiyi mpanuka, cyane ko hataramenyekana niba hari abapfuye cyangwa abayikomerekeyemo.

Farah Abdulle ukorera kuri iki kibuga cy’indege, waganiriye n’ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters yagize ati “Twumvise ikintu giturika, tubona umwotsi mwinshi ku buryo indege itagaragaraga.”

Exit mobile version