UBUMWE.com - Ubumwe kuri bose Blog Uncategorized Musanze: Abakorera mu isoko rya Kariyeri barataka igihombo baterwa n’abagicururiza muri gare
Uncategorized

Musanze: Abakorera mu isoko rya Kariyeri barataka igihombo baterwa n’abagicururiza muri gare

Bamwe mu bacuruzi b’imbuto n’imboga bakorera mu isoko rishya rya Kariyeri, riherereye mu Murenge wa Muhoza, bavuga ko bamaze igihe kinini bahura n’igihombo, bitewe n’uko isoko rishaje rya Gare na ryo rikomeje gukoreshwa, nyamara barijejwe ko rizafungwa, bose bagahurira ahantu hamwe.

Mukantwari Alice, umwe mu bacuruzi bo muri iri soko, avuga ko kuva batangiye kuhakorera muri Nyakanga 2024, bagiye bahura n’ibibazo bikomeye by’ibura ry’abaguzi.

Ati “Ibintu by’imboga n’imbuto twagize ibihombo cyane, kubera ko abantu barigezemo batandika ibicuruzwa bikabura abaguzi”.

Aba bacuruzi bavuga ko igihombo gikomeje guterwa n’uko amasoko abiri acururizwamo ibicuruzwa bimwe, ari hafi y’aho bakorera, bikatuma abakiriya batirirwa bajya ku isoko rishya, ahubwo bagakomeza guhahira mu rishaje bamenyereye. Ibi kandi byemezwa na bamwe mu bacuruzi bagaragaza ko basigaranye ibisima ariko bidacururizwaho.

Ayingeneye Drocella, na we ucururiza mu isoko rya Kariyeri, yagize ati “Hano harimo abantu benshi bafite ibisima ariko bagumye muri gare kandi barabisorera. Twe dutegereje ko na bo babazana kuko tubona isoko rya gare ari ryo ridutera ibihombo”.

Ku ruhande rw’ubuyobozi, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, avuga ko hari ibikorwa byo kunoza imikorere y’isoko rishya birimo gukorwa, kugira ngo rirusheho kwakira abacuruzi bose.

Ati “Ubu hari ibyo turimo kongera mu isoko rya Kariyeri kugira ngo abacururiza muri gare na bo bazabone aho bakorera. Ndatekereza ko bizarangirana n’uku kwezi kwa Kamena, ku buryo mu ntangiriro z’ukwa Karindwi batangira kwimuka mu byiciro, ndetse n’abacuruza amabutike bazaze mu gihe kitarenze amezi abiri”.

Isoko rya Kariyeri rifite ubushobozi bwo kwakira abacuruzi barenga 2,000 kuko rifite ibisima 2,053. Ryatangiye gukoreshwa muri Nyakanga 2024, ariko kugeza ubu ntabwo ryari ryuzura nk’uko byari byitezwe.

Abacuruzi barasaba ko ubuyobozi bwihutisha kwimura bagenzi babo basigaye muri Gare, kugira ngo na bo isoko barimo ribone abakiriya.

Mukanyandwi Marie Luoise

Exit mobile version