Kuri iki Cyumweru tariki 19 Ukwakira 2025, ikipe ya APR FC yatsinze Mukura VS igitego 1-0, mu mukino w’umunsi wa kane wa shampiyona wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, naho Police FC itsinda Amagaju FC 1-0.
Umukino watangiranye imbaraga nyinshi ubona amakipe yose afite inyota yo gutsinda, ari ko asatirana. Ku munota wa 18 w’umukino, APR FC yabonye igitego cyaturutse kuri koruneri, umuzamu wa Mukura VS yawufashe ariko uramucika usanga Ronald Ssekiganda ahagaze neza mu rubuga rw’amahina, umupira awuboneza mu rushundura.
Umukino wakomeje, Mukura VS yongeramo imbaraga irasatira cyane, mu gihe APR FC yo wabonaga isa n’iyugarira ngo irinde igitego cyayo yari yabonye mu minota ya mbere y’umukino.
Umukino waje kurangira ari cya gitego 1-0 cya APR FC bituma inegukana amanota atatu.
Mu wundi mukino, Police FC yatsinze Amagaju FC igitego 1-0 cyatsinzwe na Ndayishimiye Dieudonné.
