UBUMWE.com - Ubumwe kuri bose Blog Politiki #Kwibohora31: Ingabo na Polisi bashyikirije abaturage ibikorwa babubakiye bibafasha kwiteza imbere
Politiki

#Kwibohora31: Ingabo na Polisi bashyikirije abaturage ibikorwa babubakiye bibafasha kwiteza imbere

Muri uyu mwaka 2024-2025, mu bikorwa ngarukamwaka by’Ingabo na Polisi b’u Rwanda ku bufatanye n’Ingabo za EAC muri rusange, bubakiye ibikorwa remezo abaturage ndetse babaha n’izindi serivisi zirimo ubuvuzi bakorewe ku buntu.

Muri iyi gahunda hubatswe inzu 70 zagenewe abatishoboye, hubakwa ibyumba by’amashuri 10, havurwa abaturage basaga ibihumbi 40 ndetse hubakwa n’ibiraro 13 hirya no hinomu gihugu, nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Umutekano mu Gihugu.

Minisitiri w’Umutekano Dr. Vincent Biruta, ubwo yari mu Karere ka Ngororero mu gutaha bimwe muri ibyo bikorwa birimo inzu zubakiwe abatishoboye, yasabye abaturage kuzabifata neza kugira ngo bibagirire akamaro.

Agira ati “Ibikorwa turabibahaye, bishimangira ishusho y’ubufatanye hagati y’inzego z’ibanze, Polisi n’Ingabo, namwe mubibungabunge kuko hari ababihabwa bagahita bumva ko inzego z’umutekano zizaza no kubibasanira. Mugire uruhare mu kubifata neza kuko aribwo muzaba mugaragaje agaciro mubiha n’uko mwahinduye imyumvire”.

Abaturage bubakiwe inzu bahamya ko ari ko kwibohora nyako, kuko umuntu utagira aho aba adatekereza neza.


Uyu ati “Ntiwatekereza ku mishanga iguteza imbere uzi ko utagira inzu ubamon’umutyango wawe. Wari umutwaro ukomeye wo guhora umuntu asembera, none muratugobotse, harakabaho Leta y’Ubumwe ihora itekereza ku baturage, cyane cyane abatishoboye bityo na bo babe batera intambwe”.

Bahawe inzu bubakirwa n’uturima tw’igikoni


Izo nzego z’umutekano zanavuye abaturage indwara zitandukanye, harimo n’izasabaga kubaga, kandi byose bigakorwa ku buntu.

Ubwo bari mu Karereka Nyanza, abaturage bari baje kwivuza bavuze ko bishimye cyane, kuko hari ubwo byabasabaga kujya ku bindi bitaro bitewe n’uburwayi bafite, bikabagora.

Umwe mu baturage bo mu Karere ka Nyanza, Uwihogoye Rusi wagiye kwivuza amaso, avuga ko yishimiye iki gikorwa kuko ubundi byamusaba kujya i Kabgayi muri Muhanga.

Ati “Naje kwivuza amaso banyakira neza, baramvura ndetse bampa n’imiti, byose ku buntu. Mbere nazaga kwivuza bakampa taransiferi nkajya i Kabgayi ku bitaroby’amaso, nkagira gutanga ayo matike ndetse n’imiti nkayigurira, urumva ko hari itandukaniro. Ndabashimira cyane.”

Ati “Ubundi tumenyereye ko abasirikare baba mu bikorwa by’umutekano gusa, ariko noneho kuba baje nokutuvura ni byiza cyane. Twabonye ari abaturage nkatwe, ntitubatinya, mbese twabibonyemo”.

Mu Murenge wa Ndego mu Karere ka Kayonza, abaturage bagejejweho ibikorwa byatwaye Amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyoni 140. Muri byo harimo umuyoboro w’amazi watashywe ku wa Kane tariki 3 Nyakanga 2025, ufite n’ibigega bibika amazi akagenda agera ku baturage ku buryo batazongera kuyabura.

I Kayonza bagejejweho amazi meza

Abaturage bahawe ayo mazi bariruhukije, kuko ngo bavomaga ay’ikiyaga, bivuze ko ari mabi bigatuma bahora barwaye inzoka zo mu nda, none ngo batandukanye na zo.

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Mubarakh, wagiye gushyikiriza ibyo bikorwa abaturage ba Ndego, avuga ko intego y’inzego z’umutekano harimo kuzamura imibereho y’abaturage, hanitabwa ku kubungabunga umutekano n’umutuzo bishingira ku iterambere ry’Igihugu.

Muri rusange abaturage basabwa kwita kuri ibi bikorwa, icyangiritse bakagisana vuba kuko mbere na mbere ari ibyabo, ntibazategereze ababibagejejeho ko bazakomeza no kubibakurikiranira.

Abaturage baravuwe ku buntu
Minisitiri w’Umutekano Dr. Vincent Biruta, asaba abaturage gufata neza ibikorwa bagezwaho
Batashye ikiraro i Muhanga
Exit mobile version