UBUMWE.com - Ubumwe kuri bose Blog Ubuzima Inzoga zitujuje ubuziranenge ni icyorezo nk’ibindi-MINISANTE
Ubuzima

Inzoga zitujuje ubuziranenge ni icyorezo nk’ibindi-MINISANTE

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ikibazo cy’inzoga zitujuje ubuziranenge ari icyorezo nk’ibindi, kuko zimaze guhitana benshi abandi zikabasigira ubumuga, aho mu mezi atandatu ya mbere ya 2026 abantu barenga 500 bamaze kujyanwa kwa muganga bazize kuzinywa.

Byatangajwe nyuma y’uko ku wa 2 Kanama 2026 Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuziranenge bw’Imiti n’Ibiribwa (Rwanda FDA) gifashe icyemezo cyo gufunga inganda umunani zakoraga inzoga zitujuje ibisabwa, ndetse kigategeka ko ibinyobwa byazo bihita bikurwa ku isoko mu gihugu hose.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana, avuga ko inzoga zitujuje ubuziranenge zifatwa nk’icyorezo mu bindi.

Ati “Twe tubona ari nk’icyorezo mu bindi kuko guhera uyu mwaka watangira twakiriye abantu barenga 500 ho gato, baje kwivuza inzoga n’ibindi binyobwa nk’ibyo, bamwe bahasiga n’ubuzima bataragera kwa muganga bagera muri 50 mu mezi 6 abanza y’uyu mwaka, abagera ku 100 bo barahumye”.

Yungamo ati “Impamvu mbyise icyorezo biri hose mu baturage, byageze kure. Twari tuzi urwagwa tuzi ikigage gisanzwe, haza inzoga zifite dogere ya alcool ya 40-50 umuturage atigeze abona mu buzima bwe akayigotomera, noneho hakazamo n’abazikora mu bundi buryo. Ikintu gitera indwara cyose rusange mu baturage, kiba kidutegurira kuzagira ibibazo biremereye cyane kwa muganga. Ni yo mpamvu kubikumira nk’urwana n’icyorezo ari cyo cyihutirwa, kandi uko dutinda tutabikoze ubu twabyishyura ejo”.

Mu nganda zafunzwe harimo Ingufu Gin Ltd, NBG Ltd, SKY Drop Industries LTD, Africana Buffalo Ltd, NOPA Company LTD, Roots Investment Group Ltd, Rugali Agro-processing Company na Zhonglu Industrial Liability Company Ltd.

Izi nganda zakoraga ibinyobwa bitandukanye birimo Red Waragi, Ngufu Gin, King’s Vodka, Royal Castle Gin, United Flavored Gin, Bombastic Coconut Flavored Gin, Ingwe Flavored Gin n’ibindi byari bimaze gukwirakwira ku isoko.

Rwanda FDA yavuze ko gufunga izi nganda no gukura ibinyobwa byazo ku isoko, ari imwe mu ngamba zo kurinda ubuzima bw’Abanyarwanda no gukaza ubugenzuzi ku bicuruzwa byose bishyirwa ku isoko, cyane cyane ibinyobwa bisembuye.

MINISANTE yanagaragaje ko ingaruka z’izi nzoga zitagarukira ku rupfu gusa. Abantu bagera ku 100 bamaze guhuma burundu, mu gihe abandi basigaranye ibibazo by’ubwonko, indwara z’umwijima n’izindi ngaruka zishobora kubakurikirana ubuzima bwabo bwose.

Mukanyandwi Marie Louise

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version