Hashize iminsi havugwa ibibazo by’inzoga by’umwihariko iz’inkorano zitujuje ubuziranenge, zigira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abantu bikaviramo bamwe urupfu, kuko hari abatari bake zimaze guhitana no gutera bamwe ubumuga mu buryo bukomeye.
Minisitiri w’ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, avuga ko ibinyobwa bitujuje ubuziranenge bifatwa nk’icyorezo.
Ati “Twe tubona ari icyorezo mu bindi kuko kuva uyu mwaka watangira mu mavuriro mu gihugu twakiriye abantu barenga 500 baje kwivuza inzoga, harimo aba Ngoma, Nyagatare n’abo mu Majyepfo, turabakira turabavura, bamwe bahasigaga n’ ubuzima, harimo n’abagera kuri 50 bapfuye bataragera kwa muganga mu mezi 6 abanza y’uyu mwaka. Abagera ku 100 bahumye amaso, ab’imyijima n’impyiko bo bisaba igihe, ariko na bo ntibitinda ko barwara, abamaze kugira indwara z’ubwonko z’igihe kirekire nabo ni uko”.
Minisitiri Nsanzimana akomeza agira ati “Urebye nk’imibare y’abicwa n’indwara zitandura harimo iz’umutima, izifitanye isano n’isukari, izifitanye isano na kanseri byose bifitanye isano n’ibyo abantu baba banyweye n’ibyo baba bariye, cyane cyane izo nzoga, isukari abantu bacanira batazi n’ingano bagasuka muri Etanolo, yarangiza agasukamo amatafari agapfundikira bakazita amazina, bakaziha abantu bakanywa”.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, avuga ko ibinyobwa bitujuje ubuziranenge byangiza ubuzima bw’abaturage, kandi hifuzwa umuryango muzima.
Ati “Tumaze igihe nk’Igihugu turi mu bikorwa by’ubukangurambaga bwo kwigisha abaturage ububi bw’inzoga, by’umwihariko izitujuje ubuziranenge, ariko tunigisha abaturage ko kunywa inzoga nyinshi nta shema ririmo. Twakoze ubukangurambaga bwa Tunywe less, ariko ntabwo biracika. Dukomeje kwigisha abaturage ububi bw’inzoga ariko bikajyana n’ingamba zo guca intege no kurandura burundu ibijyanye no gukora no gucuruza no gukwirakwiza inzoga zitujuje ubuziranenge”.
Akomeza agira ati “Icyo twifuza ni ukugira umuryango nyarwanda ufite abantu bazima, kuko ibinyobwa bitujuje ubuziranenge byangiza ubuzima bw’abaturage. Icyo tugamije ni ukugira abantu bazima bashobora kugira icyo bimarira ubwabo, bakagira uruhare mu guteza imbere Igihugu, bizadufasha kugera aho twifuza nk’Igihugu”.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe iperereza ry’ibyaha no kurwanya iterabwoba mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Peter Karake, avuga ko abakoresheje ibyangombwa ibinyuranyije n’ibyo babibahereye bikagira ingaruka ku bantu bigize ibyaha.
Ati “Ubu dufunze abantu bagera kuri 50 ndetse hari n’abahunze tugishakisha, icyaha bakora cyane ni ugukwirakwiza ibintu bitujuje ubuziranenge, cyangwa se bishobora guhumanya ubuzima bw’abantu, bigize icyaha mu mategeko y’u Rwanda ahana mu ngingo ya 13 mu itegeko rishya. Iki cyaha gihanishwa kuva ku myaka 3 kugera kuri 5 ndetse n’amande ashobora kuva kuri Miliyoni 1 kugera kuri Miliyoni 5, kuko iyo ukwirakwiza ibintu bitujuje ubuziranenge, hakaba havamo impfu utateganyije. Uba ukoze icyaha cy’ubwicanyi utabigambiriye, uwabikoze arakurikiranwa”.
Imibare igaragaza ko kuva muri Mutarama kugeza muri Kamena 2026, mu Turere turimo, Nyagatare, Ngoma, Bugesera, Rwamagana, Gisagara, Nyamagabe na Nyabihu hapfuye abantu 50 bazize inzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge.
Mukanyandwi Marie Louise