Home AMAKURU ACUKUMBUYE Iyo muvuga ngo “kanaka yageze yo ” ni hehe muba muvuga ?

Iyo muvuga ngo “kanaka yageze yo ” ni hehe muba muvuga ?

Kanaka cyangwa nyirakanaka yageze yo ni imvugo ikunda gukoreshwa n’abanyarwanda batari bakeya, aha baba bagaragaza ko batakiri ku rwego rumwe nawe, mbese yakize. Ariko aho bavuga yageze nibaza ari hehe !

Iyi ni imvugo umuntu cyangwa itsinda ry’abantu bakunda kuvuga ku muntu, akenshi bari bafite ikintu bahuriyeho cyo mubuzima busanzwe, nko kuvuka mu gace kamwe, kwigana, gusengana, gukorana…Mbese bari bafite ubuzima bufite aho buhuriye cyane. Yagira atya agatera imbere muby’ubukungu ukumva abo bagenzi be bati “Erega kanaka yageze yo ntabwo akiri mugenzi wacu”

Rimwe na rimwe babivuga mu ishusho yo kumunenga wenda bagaragaza ko atagisabana nabo cyangwa guhura nabo nk’uko byari bimeze mbere, abandi bakabivuga bameze nk’abishimira intambwe mugenzi wabo yagezeho nubwo aribo bake.  Bati “Kanaka yageze yo” Aho hantu ni hehe ?

Ubuzima bwo kuri iyi si ni urugamba umuntu kuva yayigeraho, aba arwana ava ku ntambwe imwe ajya ku yindi ndetse. Ndetse n’abageze ku byaba bigaragarira abantu ko yageze aho yagombaga kwiyicarira akadamarara akanyurwa n’ibyo yamaze kugeraho, aba agishakisha nawe kugera kubyisumbuyeho. Warangiza wowe ngo” kanaka yageze yo” Aho uba uvuga ni hehe ? Ni nyirubwite se uba wakubwiye ngo ubundi ni aha najyaga none narahageze ?

Ku bwanjye mbona nta muntu ukiri muzima ugerayo, kuko urebye neza nawe ntaba azi aho ari kujya. Umuntu ararwana cyangwa agashakisha icyisumbuye kucyo afite kugeza apfuye. Icyakora ni uko ntabizi neza nyuma y’ubu buzima uko biba bimeze, ariko wenda nibaza ko aribwo umuntu yavuga ngo yageze iyo ajya.

Umuntu wese ukiri muri ubu buzima turimo none aba akiri mu rugendo, nawe atazi neza iyo rumuganisha. Mu kinyarwanda baravuze ngo” Bucya bucyana ayandi » barongera bati” iby’ejo bibara ab’ejo” ibi ni ukugaragaza ko umuntu, umunsi abayizeye ibyawo ni uwo arimo none. Uretse ko nawo akenshi uguhindukana uko wawutangiye ntabe ariko uwusoza. None ngo kanaka kuko yaguze imodoka cyangwa yubatse inzu wowe ntabyo ufite ukumva ko yageze yo !

Ntawageze yo kuko twese turi mu rugendo. Gusa wasanga hari abagenze mbere ya bagenzi babo kuko wenda bagendeye ku muvuduko utangana, cyangwa barahiriwe kubarusha ariko ntawugerayo. Umuntu ararwana kugeza ashizemo umwuka ni uko Isi iteye. Ntuzavuge rero ngo kanaka yageze yo kandi utari unazi iyo yajyaga.

Mukazayire- Youyou

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here