Home AMAKURU ACUKUMBUYE Kigali: Ndayisenga yiyemeje kujya agendana ibyapa mu gutanga umusanzu we mu kurwanya...

Kigali: Ndayisenga yiyemeje kujya agendana ibyapa mu gutanga umusanzu we mu kurwanya Covi-19.

Abagenda mu Mujyi wa Kigali cyangwa abahatuye babona akenshi umugabo ufite icyapa ku mugongo kiriho amagambo akangurira abantu kwirinda Covid-19, avuga ko yabonye aribwo buryo yakoresha kugira ngo abantu benshi bagerweho n’ubutumwa bityo abe atanze umusanzu we mu guhashya iki cyorezo.

Ndayisenga Albert yavukiye i Rusizi, mucyahoze ari Kamembe Ku Itariki 16/6/1979, akaba ari umugabo wubatse, afite umugore n’umwana, ubu atuye mu Murenge wa Kimisagara, mu Mujyi wa Kigali. Aba yambaye umwambaro y’impuzangano y’urubyiruko rw’abakoranabushake bashinzwe gufasha abantu kwubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 nubwo we avuga ko atabarizwa muri uru rubyiruko.

Uwo mugabo abamubona bamuvugaho bitandukanye ariko ubumwe.com twamwegereye atubwira icyamuteye gukora ako kazi.

Ndayisenga waje mu Mujyi wa Kigali aje gusjakisha imirimo nk’abandi bose, yavuze ko iki gitekerozo cyo guheka ibyaba akajya mu muhanda yagitewe n’uko yabonaga igihugu gikomeje kujya mukaga kubera icyorezo cya Covid-19.

Ndayisenga yagize ati” Nabonye bikomeye nshaka gutanga umusanzu wanjye kugihugu igitekerezo cyo kuza kwifatanya n’uru rubyiruko nakigize ubwo nabonaga igihugu gikomeje kujya mu kaga ndetse hakanahagarikwa ibikorwa byinshi bifitiye igihugu n’abaturage akamaro.”

Ndayisenga akomeza avuga ko yagiye gusaba icyemezo kugira ngo bamushyire muri iri tsinda ry’abakoranabushake kugira ngo nawe akorane nabo, ariko bamutindira kuko bamubwiye ko ibintu byose bigira umurongo ngenderwaho, hanyuma we ahitamo kujya gutangira gukora nta cyangombwa arabona kuko yabonaga abantu bakomeza kwicwa n’iki cyorezo ntakintu arakora.

Kubyerekeye icyapa akoresha ,yadutangarijeko ari igitekerezo yagize nkagashya gatuma icyo abwiye umuturage acyumva cyane. Ndayisenga avuga ko ariwe wenyine wakoze ku mufuka we akandikisha ibi byapa nta nkunga y’umuntu n’umwe ndetse kugeza n’ubu niwe wishakaho icyo aricyo cyose, aho yirirwa yaba ifunguro ndetse n’amazi yo kunywa cyane cyane ko ajya anyuzamo akanavuga asobanurira abantu uburyo bwo kwirinda Covid-19.

Ndayisenga ibyapa yabyandikishijeho amagambo atandukanye ariko yose atanga ubutumwa bwo kwirinda Covid-19

Ndayisenga yaretse akazi ke yari asanzwe akora aza kuba umukorerabushake

Ubusanzwe yaje gukora ibikorwa by’ubukorerabushake, avuye mu mwuga w’ubumotari, avuga ko hari bagenzi be bamuca intege ko yataye akazi ke kamuhembaga  ariko hari n’abandi bamutera imbaraga bamwereka ko ibintu akora bifite umumaro.

Ndayisenga umaze amezi atatu muri uyu murimo yiyemeje,afite uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga nka moto ndetse n’imodoka kuburyo umwanya uwo ariwo wose yabona icyorezo cya COVID-19 gicogoye yasubura mu mirimo yakoraga cyangwa akajya mubindi. Nubwo abwirwa amagambo menshi mabi bitewe n’umurimo yiyemeje, atangaza ko bitamuca intege kuko nubwo bimurakaza akanya gato ariko ahora azirikana ko ibyo aba arigukora aribyo bifitiye abaturage akamaro.

Yakomeje aduhishurirako we akorana na Youth volunteers ariko atayibamo, ariko avuga ko bakorana neza n’uru rubyiruko ndetse abona bamwishimiye.

Uwitwa Tumukunde Ange nawe ni  umwe mu rubyiruko rw’abakorerabushake rukorana na Ndayisenga, avugako umwihariko we waje ari ingirakamaro bitewe nuko hari abantu bitoroha kwumvikana nabo ariko bikamworohera.ati” twabyakiriye neza kuko hari abantu baba batabasha kwumva ariko bagasoma, nkabafite ubumuga bwo kutumva, iyo basomye kuri biriya byapa bye, bahita babyumva. Twebwe, harin’igihe abantu baza ntibabyumve ariko we yababwira bakanabimwubahira.”

Ange yakomeje adutangariza ko nubwo Ndayisenga  atabarizwa muri Youth Volunteers ariko bafatanya mu bikorwa byose kandi bamwishimira.

Salmini nawe ukorera igikorwa cy’ubukangurambaga mu Mujyi wa Kigali. akaba abimazemo amezi agera ku munani, nawe yadutangarije ko ibikorwa bya Ndayisenga ntacyo bibangamiraho ahubwo bunganirana. Ati” Uretse icyapa agendana kiriho ibijyanye no kwirinda COVID-19, ibindi byose turuzuzanya rwose turafatanya. Ntabwo yigeze atubangamira, icyo aturusha ni icyapa agendana. Umuntu umubonye bwambere agira amatsiko akajya kureba ibyanditseho, yabona haribyo atujuje agahita abikosora.

Avuga icyorezo nikigendasha make azasubira mu kazi ke gasanzwe

Icyorezo cya Covid-19 nubwo henshi ku isi barikugenda babona urukingo rwacyo, hari ahandi henshi barikugenda basubira muri guma murugo bitewe no kwirara kw’abaturage. Bikaba byerekana uburyo icyorezo cya COVID-19 gifite imbaraga kandi bigoye kucyirinda, gusa hari urugero rwiza rwigihugu cya Israel cyagiye gifata ingamba zikommeye zo kwirinda iki cyorezo abaturage bakazubahiriza, none ubu bakaba baratangiye gukuraho agapfakumunwa.

 

Mutabazi Parfait

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here