Home AMAKURU ACUKUMBUYE Ku myaka 54 y’amavuko yiyemeje gusubira mu mashuri abanza

Ku myaka 54 y’amavuko yiyemeje gusubira mu mashuri abanza

Jean Marie Vianney Rusengamihigo wo mu Murenge wa Shangi mu Karere ka Nyamasheke avuga ko yahisemo kujya ku ishuri ngo abashe kurangiza amashuri yacikirije akiri umwana.

Amakuru dukesha igitangazamakuru cyo muri Amerika (VOA) aravuga ko mu Mu murenge wa Shangi w’akarere ka Nyamasheke ho mu burengerazuba bw’u Rwanda hari umugabo w’imyaka 54 y’amavuko wiga mu mashuri abanza. Uyu mugabo Ni icyemezo cyatunguye ndetse gitangaza benshi haba ku musozi aho atuye ndetse n’abahandi babyumvise.

Rusengamihigo ufite abana babiri n’abuzukuru avuga ko uretse igiswayili avuga ko yigishijwe n’umuntu akakimenya, mu gakapu ke k’ibikoresho by’ishuri, agendana ikayi nini yanditsemo amwe mu magambo y’icyongereza n’ibisobanuro byayo mu Kinyarwanda. Akavuga ko ayo yayigishijwe n’abanyeshuri bo mu yisumbuye baturanye, mbere y’uko afata icyemezo cyo gusubira mu ishuri.

Avuga ko abo yaganirizaga ku gitekerezo cyo kugana ishuri, barimo abamushyigikiye ariko abenshi mu baturanyi bakamubwira ko ntacyo bizamumarira. Nyamara we na n’ubu atsimbaraye ku cyemezo cye.

Ubusanzwe mu Rwanda, mu gihe nta bundi bukererwe bwabayeho, abanyeshuri bo mu mashuri abanza baba bafite imyaka iri hagati y’7 na 12. Bivuze ko uwafatwa nk’umukuru ku ishuri yigaho, Rusengamihigo amurusha imyaka 42.

Ku buyobozi bw’ishuri  ribanza rya Nyakibingo yigaho, nabo bemeza ko mu minsi ibiri amaze ku ishuri, yitwara neza kandi biteguye kumufasha akiga neza.

Rusengamihigo avuga ko intego afite mu myigire ye ari ukugera ku rwego rwo hejuru rwose rushoboka.

Nyirahakizimana Sifa umwalimu ukuriye abandi kuri iki kigo,ari nawe wasigaranye inshingano kuko umuyobozi mukuru atari ahari ubwo hategurwaga iyi nkuru yagize ati” Twabonye ari umunyeshuri mwiza cyane. Akigera mu kigo twabanje kumubwira amabwiriza agenga ikigo cyacu.Tumubaza niba azayashobora, kandi twebwe tuba twarabyize mu burezi tuba dufite uko tuzamutwara. Kandi nawe yatubwiye ko azatwubaha nk’abarezi akubaha n’amategeko y’ikigo

Rusengamihigo avuga ko intego afite mu myigire ye ari ukugera ku rwego rwo hejuru rwose rushoboka.

Titi Leopold

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here