Home INGO ZITEKANYE Perezida William Ruto yashyizeho guverinoma

Perezida William Ruto yashyizeho guverinoma

Perezida uherutse gutsindira intebe yo kuyobora igihugu cya Kenya William Kipchirchir Samoei Arap Ruto, kuwa 27 Nzeli nibwo yashyizeho guverinoma izamufasha kuyobora neza igihugu cya Kenya.

Perezida William Ruto yatangaje ba minisitiri bagize guverinoma ye n’abajyanama barimo abagore 10 n’abanyapolitiki batowe. Ruto yari yizeje ko 50% by’imyanya azayiha abagore, ariko muri ba minisitiri 22 barindwi nibo b’abagore. Gusa yanagennye abandi bagore babiri nk’abajyanama, n’umwe nk’umunyamabanga wa guverinoma. Benshi mu bo yahaye imyanya byagaragaye nko guhemba inkoramutima ze zamushyigikiye mu gihe yari arimo kwiyamamariza kuba perezida.

Abanyapolitiki nibo bagarutse cyane muri guverinoma ye nyuma y’ubutegetsi buvuyeho, yari abereye visi perezida, bwari bwiganjemo abatekinisiye muri guverinoma.

Mu gihe cyo kwiyamamaza habaye impaka zibaza niba ba minisitiri bakwiye kujya muri politiki, icyo gihe bamwe mu bari bagize guverinoma bamamazaga Raila Odinga wari ushyigikiywe na Uhuru Kenyatta wari perezida.

Ikinyamakuru Daily Nation gisobanura leta nshya ya William Ruto nk’iya politiki cyane, naho urubuga rw’ikinyamakuru Standard rukavuga ko igizwe cyane n’abanyapolitiki bashimiwe ubudahemuka.

Mu bo bivugwa ko bagororewe harimo Aden Duale wari umudepite w’akarere ka Garissa mu ntara ya Garissa wavuganiraga cyane Ruto, ubu yagizwe minisitiri w’ingabo, Alfred Mutua wahoze ari guverineri w’intara ya Machakos, nawe wabaye hafi ya Ruto mu kwiyamamaza, yagizwe minisitiri w’ububanyi n’amahanga. Undi ni Davis Chirchir wari somambike wa William Ruto we yagizwe minisitiri w’ingufu, naho umunyapolitiki nawe wamamaje Ruto witwa Musalia Mudavadi yagizwe minisitiri w’Intebe, umwanya utari uriho muri leta ivuyeho. Ruto yavuze ko minisitiri w’intebe azafasha kugenzura guverinoma no kuyobora ishyirwa mu bikorwa rya politiki zayo.

Imirimo myiza ku bagiriwe icyizere, kandi nk’uko indahiro y’ab’ino iwacu I Rwanda isoza ibivuga, Imana izabibafashemo.

 

Titi Leopold

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here