Kwibuka ku nshuro ya 31,Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 , ku rwego rw’Umurenge wa Mageragere bibukijwe ko ikizere cyo kubaho kiri mu banyarwanda ubwabo, aho bibukijwe kudaha umwanya abashaka gusubiza u Rwanda mu icuraburindi, ahubwo bakwiye kurusigasira no kuruteza imbere mu mahoro, ubumwe n’iterambere.
Iki gikorwa cyaranzwe no gushyira indabo ku mva, isengesho ryo kwibuka, ubuhamya, amagambo y’ihumure n’ubutumwa bwo gukomeza guharanira ukuri n’amahoro. Hatanzwe kandi ubutumwa bw’ubumwe, ubwiyunge n’ubudaheranwa, aho hibukijwe ko kwibuka ari ukugira ngo amateka atibagirana, kandi agire icyo yigisha buri wese mu rugendo rwo kubaka igihugu.

Ibi byagarutsweho kuwa Gatandatu, tariki ya 12 ubwo bari mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Mata 1994 mu cyahoze kitwa Segiteri Burema ubu ni mu Kagali ka Mataba mu Umurenge wa Mageragere
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mageragere yavuze ko hakiri abakirangwa n’ingengabiterezo ya Jenoside muri uyu murenge, abasaba kuyireka kuko inzego z’umutekano hamwe n’ubuyobozi bari maso, Ati “Abagihembera ingengabitekerezo ya Jenoside tugomba kubaca intege twivuye inyuma. Ntabwo tugomba kubakingira ikibaba. Tugomba kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside twivuye inyuma, cyane cyane ko muri ibi bihe buri wese afite telefone akoresha imbuga nkoranyambaga. Turashaka ko iyo miyoboro y’ikoranabuhanga tuyikoresha ducengeza ubumwe bw’Abanyarwanda.’’
Tuyisenge Joseph Amani warokokeye mu cyahoze ari Segiteri Burema, ubu ni mu Kagali ka Mataba mu Murenge wa Mageragere yatanze ubuhamya bw’uko yarokotse Jenoside yakorewe abatutsi .
Ati” Batujyanye ku ruzi bakajya bahambura umwe ku wundi bagiye kunagamo bakabanza bakamutema ibitsi bakabona kumunagamo, haza n’ ikindi gitero kizanye abandi bantu harimo n’ umwana wa Marume w’ imyaka nk’itatu cyangwa ine nawe bamutema igitsi bamunagamo, numvaga ko arinjye bakurikiza, ariko bakurikizaho abandi bana b’ abakobwa 2 n’ abandi bari baboshye babakuye mu kigarama ku rusengero kuko twari abantu nka 30 tukiri aho ,haza igitero gikomotse za Gahombo na Karembure nacyo gifite abantu benshi baje kuroha harimo na Masenge nabo babanagamo, basigaje abantu nka 10 nanjye mbarimo, haza interahamwe yitwa Mahigane aravuga ngo inka yabohoje yabuze abantu baziragira kuko zari nyinshi cyane zari hafi yurwo ruzi aravuga ngo ninshyiramo bene wacu b’ abahutu muraza kuzirya, ati mumpe abana 2 mwabo mwafashe bandagirire inka, akibivuga ni tunganye neza mu b’imbere ngo ndebe ko yamfata, ku bw’ amahire ampitamo n’undi mwana ntazi niba yaraje kurokoka baradutwara tugeze hirya gato nibwo twumvise ngo Inkotanyi zitarutse ikiraro cya Nyabarongo uwari udushoreye twarangirizanije aho ngaho yaciye ukwe natwe duca ukwacu”.
Theogene Kanani umuyobozi wa Ibuka mu Murenge wa Mageragere yashimiye FPR Inkotanyi yatabaye ikabarokora, ko iyo itaza nta wari kurokoka.
Ati” Turashimira Imana ko turiho, twariyubatse twarabyaye, kandi turiho batekerezaga ko nta muntu n’umwe warokokamo kuko bari bafite ingamba barabitojwe, barabyigishijwe yemwe baranabifata babona ko nta muntu n’umwe uzarokoka muri uyu murenge w’ umututsi , bageze naho baduhigusha imbwa nk’ ibisimba, baraduhiga mu buryo bukomeye, ndetse natwe turiho uyu munsi ntitwakagombye kuba turiho, turashimira ubuyobozi bwacu bwiza, n’ abasirikare bahoze ari aba FPR Inkotanyi bunamuye icumu kuko iyo bataryunamura, uyu munsi nta Mututsi wari kurokoka muri uyu Murenge n’ ahandi n’ ahandi…..”
Hon Icyitegetse Venuste yavuze ko habayeho ubuyobozi bubi bwatereranye abo bari kumwe, bwakanguriye bamwe mu baturage kwica bagenzi babo, ariko ubu bashimira ko baje kubona ubuyobozi bwiza, anashimira inkotanyi ko ari ubuzima
Ati” Abanyarwanda nitwe dukwiye guhitamo ejo hazaza h’Igihugu cyacu, ntawe ugomba kuduhitiramo uko tugomba kubaho, n’amahanga yirirwa avuga asebya igihugu cyacu adakwiye kuduhitiramo nk’ abanyarwanda uko tugomba kubaho, ndanenga politike mbirigi yagabanije abanyarwanda mo amoko atandukanye, baduta mu kaga ntihagira n’umwe udutabara, batwambura ubuso bw’igihugu, na nubu Ababiligi bakidukurikirana bashaka kudusebya kw’isi hose banagoreka amateka y’igihugu cyacu, batayavuga uko ari turabamaganye. Guharanira kwigira nicyo giha icyubahiro abacu bishwe bazira uko bavutse”.
Muri uyu muhango wo kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside hanenzwe ibihugu by’ amahanga byatereranye u Rwanda Jenoside igashyirwa mu bikorwa mu 1994, ari nako uyu munsi areberera ingengabitekerezo ikwirakwira mu karere.
Uru rwibutso rwa Jenoside rwa Butamwa ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi barenga 1,200 bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Umurenge wa Mageragere, ugizwe n’ahahoze ari Komini Butamwa, ahabaye amateka akomeye y’itotezwa n’iyicwa ry’Abatutsi.
Mukanyandwi Marie Louise