Imiryango itegamiye kuri Leta, abahagarariye urubyiruko abarimu ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye bagaragaza ko kurwanya inda ziterwa abangavu bagata amashuri bizashoboka ari uko buriwese abigizemo uruhare yaba umubyeyi yaba inzego bireba ndetse n’abandi, ariko cyane cyane ababyeyi ntibafate umwana watewe inda nk’igicibwa .
Bya garutsweho mu nama yateguwe n’ Umuryango Happy Family Rwanda Organization, ku bufatanye na View of Rwanda, UNESCO, MIGEPROF na MINEDUC bagamije gushyiraho ingamba n’amabwiriza yo kurinda abangavu no kubafasha kongera kwiyubaka n’abavuye mu ishuri bakayasubizwamo.
Ineza Busogi Charmanta, w’imyaka 12 wiga mu mwaka wa gatandatu ku ishuri rya Glory Academy mu mwaka wa gatandatu yitabiriye iyi nama aturutse muri View of Rwanda ltd avuga ko kutaganiriza abana kw’ababyeyi bituma batwara inda zidateganijwe.
Ati” Ikibazo cy’ abana baterwa inda bakiri bato mbona giterwa no kuba ababyeyi cyangwa se abandi bantu baba bafite inshingano ku bana batabaganiriza bakiri bato, ngo bababwire ku ngaruka zo gutwita bakiri bato kugira ngo nabo bamenye uko bagomba kwirinda”.

Umwe mu bangavu batewe inda avuga ko ababyeyi nabo bataganiriza abana ariko akongeraho ko n’inshuti mbi nazo hari ibyo zigushoramo.
Ati” Ababyeyi ntibarabasha gufungukira abana ngo babaganirize, uku kutaganirizwa bihagije biri mubishobora guba yatwara inda kuko adasobanukiwe, ikindi n’inshuti mbi nazo zishobora ku gushora mu ngeso mbi kugirango akuboneho inyungu”
Nsengimana Rafiki Justin, umuyobozi wa Happy Family Rwanda Organization avuga ko inda ziterwa abangavu ari ikibazo gikomeye bityo bakwiye kwitabwaho kugirango basubizwe icyizere cyo kongera kubaho.
Ati” Muby’ukuri ni ikibazo gikomeye kandigisaba guhagurukirwa no gushyiramo imbaraga kugirango kibashe gukemuka mu rwego rwo gufasha abana b’ abakobwa baba abaterwa inda, abagitwite, ababyaye kugirango basubire mu buzima busanzwe babashe kwibona no gutera imbere kuko baba baramaze gutakaza ikizere cy’ ubuzima cy’ ahazaza no kongera kubaho”.
Uwari uhagarariye Minisiteri y’Iterambere ry’Umuryango n’Uburinganire (MIGEPROF) Hitimana Jean Baptiste, yagaragaje ko igisubizo kuri iki kibazo kigomba kuba mu nzego zose kuko umwana wabyaye atagomba gucibwa mu muryango.
Yagize ati” Tugomba no kumurinda gusubira mu buzima bumuteza ibyago kuko iyo yirukanwe mu rugo, aba ashobora kongera guhohoterwa kuko ntaho aba afite ajya hatekanye n’abakoze ihohoterwa bagomba kujya bakurikiranwa bagahanwa nibwo wa mwana azumva atekanye, kandi ihohoterwa ringomba kurwanywa na buri wese mu nzego zose haba mu kazi haba ku ishuri n’ahandi hatandukanye ndetse nuwagize ibyago agahohoterwa bikamuviramo no guterwa inda yacyirwe mu muryango ntamwana ugomba kwirukanwa mu rugo ngo nuko yatwaye inda.”
Uwari uhagarariye Minisiteri y’Uburezi yashimye iki gikorwa ashimira n’abagiteguye agaragaza ko Leta yashyizeho amategeko afasha abana b’abakobwa gukomeza kwiga nubwo baba barabyaye kandiko uburezi bugomba kubamo uburinganire ntawukwiye gusubizwa inyuma.
Ubushakashatsi bwa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu muri 2023/24 bugaragaza ko abana 44% batewe inda biga mu mashuri abanza mu gihe 29% bigaga mu mashuri yisumbuye, 21% naho 6% ntibari barigeze batangira ishuri.
Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare yo mu 2023 ivuga ku mibare y’ingenzi mu buzima n’imibereho by’Abanyarwanda (Rwanda Vital Statistics Report), igaragaza ko abana 102 banditswe mu irangamimerere bavutse ku bana bafite imyaka iri hagati ya 10 na 14 mu 2022, mu gihe abavutse ku bana nk’abo mu 2023 ari 75.
Mukanyandwi Marie Louise