Home AMAKURU ACUKUMBUYE Lionel Messi Umukinnyi wa 5 ugiye kwuzuza Miliyali y’amadorali.

Lionel Messi Umukinnyi wa 5 ugiye kwuzuza Miliyali y’amadorali.

Lionel Messi uzwi cyane mu mupira w’amaguru nyuma y’uko atwaye ballon d’or 6, ibikombe, ndetse n’indi midali itandukanye kugiti cye nk’umukinnyi, bikamuhesha amasezerano atandukanye y’amafaranga menshi muri FC Barcelone ndetse n’amasosiye atandukanye yamamaza kugiti cye, mu mwaka wa 2021.  Uyu mugabo w’imyaka 33 azaba yishimira kwuzuza miliyali y’amadolari.

Messi ahembwa miliyoni 33 z’amapawundi yabongereza udashyizeho abo yamamariza kuruhande nka master card, Adidas,watchmaker Jacob &Co,ndetse na company y’abanyekatari yitwa Ooredo. Kuva mukwa mbere kugeza ubu amafoto ya Messi kumbuga nkoranyambaga yabonye share, comments na likes zingana na miliyoni 117 bikaba byaramwinjirije miliyoni 22 zamadorali.

Umwaka utaha wa 2021, FC Barcelone irateganyako izishyura Messi milliyoni 92, kimwe cya 3 cyayo azayabonabitewe nuburyo azitwara muri uyu mwaka w’imikino. Aya mafaranga akaba asanzwe ayahabwa imbumbe kuko burimwaka yagiye atsinda ibitego byibuze biri hejuru ya 31 kuri buri gihembwe cy’imikino kuko mukwa6 kw’uyu mwaka aribwo yujuje ibitego 700 kuva yatangira gukina umupira w’amaguru.

Muri rusange Messi azinjiza miliyoni 97 z’amapawundi uyu mwaka zingana na miliyoni 127 z’amadorali zikazatuma aba umukinnyi w’umupira w’amaguru wa2 uzaba abashije kugeza miriyali y’amadorali nyuma ya Christiano Ronaldo wabigezeho mukwa 6 kw’uyu mwaka turimo.

Mutabazi Parfait

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here