Abantu benshi batekereza ko indwara ya Psoriasis ari ibihushi byo ku mubiri ndetse bagahera ubwo bayoboka imiti y’ibihushi, nyamara ari indwara ifata uruhu irangwa n’ibimenyetso byo kuzana uduheri duto tumeze nk’amahumane, tugenda dukura kugeza tubaye ibintu binini ku ruhu bisa n’ibihushi.
Ni indwara iza, nta kintu kiyitera kizwi, icyakora ushobora kuyikura mu ruhererekane rw’ibisekuru, irangwa no kugira ibintu (rashes) ku mubiri ugashaka guhora wishima.
Murekatete Valentine, umaranye iyi ndwara imyaka icumi, avuga uko yamufashe n’uburyo ubushobozi buke bwatumye atabasha kwivuza uko bikwiye.
Ati “Ni indwara maranye imyaka icumi, narabyutse nsanga mfite uduheri twinshi tukandya na kwishima bikaba umweru bikazamo amaraso, njya kwivuza ku mavuriro atandukanye bafata uruhu rwo ku itako bararupima, ni bo bambwiye ko ndwaye Psoriasis. Byaje gukomeza kwiyongera kubera kubura ubushobozi kuko imiti yari ihenze, biza gukwira umubiri wose”.

Dr Alice Amani Uwajeneza, ni umuganga w’indwara z’uruhu muri CHUK, avuga ko iyi ndwara idakira uretse guhabwa imiti iyoroshya umuntu ntagumye kwishima cyane.
Ati “Iyi ndwara ntabwo ikira ndetse ntiyandura, ahubwo tuguha imiti yoroshya indwara ku buryo utongera kwishimagura n’ibindi. Ikindi umurwayi yirinda ibintu bituma iyi ndwara ishobora kuba mbi birimo umubyibuho ukabije, kunywa itabi, kwisiga amavuta atari ay’umwimerere nka mukorogo n’ibindi.”
Kugeza ubu nta mubare w’abarwaye iyi ndwara mu Rwanda uzwi, icyakora ngo ibitaro bya CHUK mu cyumweru bashobora kwakira abarwayi bayo batatu.
Mukanyandwi Marie Louise