UBUMWE.com - Ubumwe kuri bose Blog Politiki Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza yeguye
Politiki

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza yeguye

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer, kuri uyu wa Mbere tariki 22 Kamena 2026, yeguye kuri uwo mwanya yari ariho kuva muri Nyakanga 2024, ndetse anavuga ko ko ahita yegura ku mwanya wa Perezida w’ishyaka ry’Abakozi (Labour Party).

Ibi bibaye nyuma y’igihe kinini uyu wari umuyobozi wa Guverinoma y’u Bwongereza, ari ku gitutu gikomeye cyo mu rwego rwa politiki, aho cyanongerewe ubukana no kuba iri shyaka yari ayoboye, ryaratsinzwe amatora yo mu nzego z’ibanze yabaye mu ntangiriro za Gicurasi uyu mwaka.

Bibaye nanone nyuma y’uko Abaminisitiri bari bamushyigikiye bari bamaze iminsi begura, bagamije kumugaragariza ko batishimiye ubuyobozi bwe.

Starmer yavuze ko ibyemezo byose yafashe kuva yajya ku butegetsi, byari bigamije gushyira imbere inyungu z’Igihugu cye kandi akunda.

Keir Starmer yeguye

Yunzemo ko Minisitiri w’Intebe mushya azajyaho mbere y’uko Inteko iterana muri Nzeri 2026, bivuze ko azaguma mu nshingano kugeza uteganyijwe kumusimbura abonetse.

Uhabwa amahirwe yo gusimbura Starmer ni uwitwa Andy Burnham, umwe mu bakomeye muri Labour Party.

U Bwongereza bwakunze kugira impinduka za hato na hato mu buyobozi bwabwo, kuko mu myaka 10 yonyine ishize, bwayobowe na ba Minisitiri b’Intebe batandatu, kandi bose bagendaga begura bitewe n’impamvu zitandukanye, ahanini zishingiye kuri politiki.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version