UBUMWE.com - Ubumwe kuri bose Blog Ubuzima Mu mezi atandatu abantu 44 barapfuye bazize inzoga zitujuje ubuziranenge
Ubuzima

Mu mezi atandatu abantu 44 barapfuye bazize inzoga zitujuje ubuziranenge

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko inzoga zitujuje ubuziranenge, abandi bakunze kwita inzoga z’inkorano, zahitanye ubuzima bw’abantu 44 kuva uyu mwaka wa 2026 watangira, ikibazo iyi Minisiteri ivuga ko gihangayikishije, igasaba abaturage gutandukana na zo.

Ibi biravugwa mu gihe mu mezi abiri ashize mu Murenge wa Fumbwe mu Karere ka Rwamagana, abantu batatu bahitanywe n’izi nzoga naho abandi batatu bajyanwa mu bitaro, mu gihe abaturage 100 baherutse kujyanwa mu bitaro mu Karere ka ngoma, nyuma yo kunywa umutobe utujuje ubuziranenge.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, avuga ko iki ari ikibazo gikomeye kuko ibyo abantu banywa biba ari uburozi bitewe n’ibyo bikorwamo.

Agira ati “Ni icyorezo mu bindi. Kuva uyu mwaka watangira twabaruye abantu 44 bapfuye banyoye izi nzoga twe dufata nk’uburozi, kuko ni uburozi mu bundi. Uretse abapfuye, abari mu bitaro, abahumye…, ni ikibazo gikomeye kuko urebye ibintu abantu bavangavanga, ntiwamenya niba batekereza ko bizajya mu nda z’abantu. Hari amatafari, tineri n’ibindi bibi byica abantu, abandi bikabatera ubuhumyi”.

Yungamo ati “Hari n’ababikora bihitana ubwabo ariko abandi ntibabireke kuko bashaka kungukira ku buzima bw’abantu. Ikibabaje ni uko ababinywa bigenda bibagira imbata, kubyivanamo bikabananira ari bwo binabica. N’amazina yabyo arabyivugira, hari Yewe muntu ni ukuvuga ko ataba akibona agenda akabakaba aho anyura, Dunda ubwonko ni ukuvuga ko mu mutwe biba bikubita, Tunuri n’andi mabi cyane”.

Akomeza avuga ko izi nzoga zibamo isukari nyinshi cyane, ku buryo zigira uruhare runini mu gutera indwara zitandura, zirimo iz’umutima, diyabete, kanseri, umuvuduko w’amaraso, ku buryo zangiza impyiko, bigatuma mu mibare yo kwa muganga mu bantu babiri bitaba Imana umwe aba yazize izi ndwara.

Minisitiri Nsanzimana avuga ko inzoga zitujuje ubuziranenge ari uburozi mu bundi

Minisitiri Nsanzimana avuga ko kugira ngo ibi bicike, bisaba imbaraga za buri Munyarwanda.

Ati “Ni urugamba twese tugomba kurwana, cyane cyane bihereye ku muturage ku giti cye, inzego z’ubuyobozi, iz’ubuzima n’iz’umutekano zikongeraho uruhare rwazo mu kurinda umuturage. Mwumvise umugabo uvuga ko izi nzoga zahitanye umugore we akamusigira imfubyi, ni ikibazo rero nka sosiyete y’u Rwanda tugomba guhagurukira twese kitari cyarenga inkombe, kuko biratwicira abaturage, byica ubukungu, byica iterambere, kuko umuntu wanyoye ibyo bintu mu gitondo adashobora kubyuka ajya guhinga, n’ufite akandi kazi kakaba karapfuye”.

Imibare iheruka y’ubushakashatsi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), igaragaza ko umugabo umwe kuri babiri anywa inzoga, naho umugore umwe kuri batanu akaba azinywa.

Abantu ntibabujijwe kunywa inzoga, ariko baragirwa inama yo kunywa izo umwijima w’umuntu ubansha gusohora ugakomeza kuba muzima, ariko kandi bakanywa izujuje ubuziranenge, gusa ngo inama isumba izindi ni uko umuntu yazireka.

Jean Claude Munyantore

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version