UBUMWE.com - Ubumwe kuri bose Blog Amakuru Mu minsi mikuru yo gusoza umwaka no gutangira undi habaye impanuka 6 gusa
Amakuru

Mu minsi mikuru yo gusoza umwaka no gutangira undi habaye impanuka 6 gusa

Bimenyerewe ko mu minsi mikuru yo gusoza umwaka no gutangira undi, abantu bishima bakarenza urugero, hakaba n’abatwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha, bigatuma haba impanuka zo mu muhanda nyinshi. Icyakora Polisi y’u Rwanda ivuga ko bitandukanye n’imyaka yashize, mu mpera za 2025 no mu ntangiriro za 2026, habaye impanuka nke, kuko zari esheshatu gusa.

Icyakora Polisi y’u Rwanda ivuga ko nubwo nta mpanuka nyinshi zabaye mu bihe by’iminsi mikuru, ariko kuminsi ya Noheli na Bonane, mu gihugu hose hafunzwe abantu 92 bazira gutwara banyoye ibizindisha, nk’uko Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi abivuga.

Yagize ati “Twagize impanuka ebyiri zikomeye, imwe yabereye muri Nyungwe, ni ikamyo, umushoferi yari atwaye igira ikibazo cyo kubura feri (break), ikubita umukingo, umushoferi yitaba Imana. Indi na yo ni umuntu wagonzwe hejuru za Kanyinya, umunyamaguru agongwa n’imodoka. Urumva ko bitandukanye na bya bindi twabonaga cyera, aho umuntu yabaga atwaye imodoka yashyizemo abantu bagenda basakuza bishimye, nyuma ukumva bakubise mu mukingo abantu barimo barakomeretse.”

Polisi ivuga ko byose byatewe n’uko habayeho ubukangurambaga mbere, bakibutsa abantu kwitwararika gutwara banyoye ibisindisha, guhagarikwa na polisi ngo bange guhagarara, gutwarwa n’ibyishimo bakarangara ku buryo bishobora kubateza impanuka.

SP Kayigi avuga ko nubwo habaye kwigisha, ariko habaho abumva n’abandi barenga ku mabwiriza, ku buryo mu minsi mikuru ya Noheli na Bonane hari abafunzwe bazira gutwara banyoye ibisindisha.

Ati “Nko kuri Noheli twafunze abantu bagera muri 45 batwaye banyoye ibisindisha mu gihugu hose. Kuri Bonane dufunga 47 batwara banyoye ibisindisha. Hari itegeko rishya ryatowe rigiye gusohoka mu igaseti ya Leta rigatangira gukurikizwa, kubera ko nk’ikintu cy’abantu gutwara banyoye ibisindisha kirimo kugarukwaho cyane, aho abapolisi baguhagarika ugahitamo gukomeza ukagenda ukiruka.”

SP Emmanuel Kayigi

Exit mobile version