UBUMWE.com - Ubumwe kuri bose Blog Imikino Muhanga: Bashyize imbere siporo idaheza abantu bafite ubumuga
Imikino

Muhanga: Bashyize imbere siporo idaheza abantu bafite ubumuga

Mu rwego rwo kudaheza abafite ubumuga, mu Karere ka Muhanga ku cyumweru tariki 14 Kamena 2026, hatangijwe Siporo rusange yari yitabiriwe n’abantu bafite ubumuga butandukanye, harimo ubw’ingingo, kutavuga no kutabona ku bubufatanye bw’akarere n’urugaga rw’imiryango y’abafite ubumuga.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Urugaga rw’imiryango y’abantu bafite Ubumuga mu Rwanda, Karangwa François Xavier, avuga ko iyi Siporo igamije kurwanya indwara zidakira zifata abantu zirimo umuvuduko na kanseri.

Ati “Turasaba abafite ubumuga kwisuzumisha izi ndwara bakamenya uko bahagaze, bakanakora siporo kugira ngo babashe kuzirinda”.

Bamwe mu bitabiriye siporo bafite ubumuga  bw’ingingo, bavuga ko iyi siporo idaheza abafite ubumuga hari hashize igihe batayitabira.

Uyu ati “Siporo y’uyu munsi yadufashije kugorora ingingo kuko tutayiherukaga, abumva ko siporo ireba abadafite ubumuga si ukuri, kuko natwe iratureba ntidukwiye gusigara inyuma kuko kuyitabira hari indwara nyinshi zidapfa gufata abayitabira”.

Umuyobozi wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Muhanga, Bizimana Eric, avuga ko iyi siporo idaheza abafite ubumuga iri mu bukangurambaga batangiye, bufite intego yo kudaheza  abafite ubumuga kuko  ari abantu nk’abandi, bakwiye guhabwa amahirwe angana n’ay’abandi.

Ati “Ubu bukangurambaga twatangije bwa siporo rusange idaheza abafite ubumuga, turifuza ko buzamanuka bukagera hose kuko bagiye bafite ababahagarariye “.

Muri  Siporo rusange abayitabiriye akenshi basuzumwa indwara zitandukanye, zirimo umutima na diyabeti, abantu bakamenya uko bahagaze bakagirwa n’imana n’abaganga z’uburyo bakwitwara.

Mukanyandwi Marie Louise

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version