Home AMAKURU ACUKUMBUYE Muhimpundu arahamya ko akazi ko kwishyuza ku bwiherero kamutunze

Muhimpundu arahamya ko akazi ko kwishyuza ku bwiherero kamutunze

Muhimpundu Florence umaze imyaka ibiri akora akazi ko kwishyuza ku bwiherero mu nyubako izwi ku izina rya Chic mu Mujyi wa Kigali, avuga ko aka kazi kamuhinduriye ubuzima ukurikije uko mbere yabagaho.

Muhimpundu umubyeyi w’umwana umwe , akaba atabana na se w’uyu mwana utuye mu Karere ka Nyarugenge. Avuga ko aka kazi kamufitiye akamaro kanini, kuko mbere y’uko agatangira yari abayeho nabi n’ibikenerwa by’ibanze atabyibonera. Agahamya ko nubwo hari bamwe mu bagore aba yumva bavuga ko batakora aka kazi kuko bumva kagayitse ,avuga ko ntaho bihuriye no kwirirwa mu rugo.


Aka kazi Muhimpundu avuga ko ari koperative iba yaratsindiye isoko, noneho bo bakaba ari abakozi bahembwa ku kwezi, aho bakora imirimo ijyanye no gutunganya ubu bwiherero noneho bakanishyuza abaje babagana. Nimugoroba mbere y’uko bataha babanza kubarana n’umukoresha amafaranga bakoreye,bakabona gutaha.
Mu magambo ye yagize ati” Nkora amasuku muri toilette nkanishyuza amafaranga abaje muri toilette. Tugomba kuba twahageze saa moya tugatangira akazi. Saa mbili tugasoza tukajya kuversa tugataha nka 20h30.”


Muhimpundu avuga ko mbere yabagaho nta kintu akora, aho yabanaga n’abavandimwe be, nyuma azakwitekerezaho asanga ubwo buzima atabugumamo gutyo kuko nta herezo yabonaga. Nyuma nibwo yaje kwemera gukora aka kazi ariko nibura akabona iby’ingenzi.


Mu magambo ye yagize ati” Mbere yaho ntacyo nakoraga, nabanaga n’abavandimwe banjye. Hari igihe uba ubona ubuzima byanze, kandi uraho ugomba kurya ndetse ukanishyura inzu. Ugasanga utagomba kwicara gusa.”

koperative iba yaratsindiye isoko, noneho bo bakaba ari abakozi bahembwa ku kwezi.


Muhimpundu yakomeje agira inama abandi bagore, aho yagarutse mu kuba yego amafaranga bahembwa aba ari makeya, ariko aruta ubusa, aho yanagarutse ku bagore basuzugura akazi, ngo ntibagakora karagayitse.


Yagize ati” Amafaranga dukorera ni makeya, kuburyo kubona ayo kwizigama bidakunda ariko nibura umuntu abona ibikoresho by’ingenzi akenera. Kuvuga ngo akazi ntiwagakora, burya nta busobanuro bubirimo, kuko akazi uko kaba kameze kose kagutunga…Biruta kwicara murugo.”


Muhimpundu yashoje agira abagore n’abakobwa inama, ko bagomba kuva mu rugo bakajya gushakisha hirya no hino kuko akazi katasanga umuntu aho ari, ahubwo ariwe ujya kugashaka.
Ati”Ntabwo akazi kaza kakwizaniye murugo, birasaba ko umuntu ava murugo agashakisha. Cyane cyane umugore ntibiba binamubere ko yicara ngo ahore asaba akantu kose niyo yaba afite umugabo. Ariko nkatwe tutanabana n’abagabo ariko dufite abana tuba dusabwa gukora cyane.”


Mu bushakashatsi bwakozwe mu 2018 ku bijyanye n’abakozi mu nzego zitandukanye z’abikorera bwagaragaje ko, abagore bafite ubwiganze bugera kuri 44,8%, gusa muri aba 28% nibo bari mu myanya y’ubuyobozi mu bigo bitandukanye, abandi usanga bafite imirimo yoroheje nko gukora isuku no gucururiza abandi.

 

Mukazayire Youyou

 

Source: Agasaro

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here