Home AMAKURU ACUKUMBUYE Uwimabera yatangiye ari ugukiza inzuki gusa, none yavuyemo umuvumvu ukomeye

Uwimabera yatangiye ari ugukiza inzuki gusa, none yavuyemo umuvumvu ukomeye

Uwimabera Béata yatangije umushinga wo kworora inzuki ari ugukiza inzuki zari zihungiye mu isambu y’iwabo abandi baturage bagiye kuzica. None ubu yabaye umuvumvu ukomeye usarura agasagurira n’amasoko.

Uwimabera ukora umwuga w’ubuvumvu, afatanya n’akandi kazi, kuko ari uwunganira abantu mu mategeko,ubusanzwe utuye mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali ariko akaba akorera Ubuvumvu mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Ntyazo, Akagali ka Katarara. Avuga ko aho ageze yumva nta wundi mwuga mwiza ubaho nkuw’ubuvumvu, kuko ahamya ko ari nawo azasaziramo na nyuma yo kujya mu kiruhuko k’izabukuru, ubwo azaba atagikora akandi kazi.

Uwimabera avuga ko uyu mwuga w’ubuvumvu yawinjiyemo mu mwaka wa 2015, aho yawutangiye mu buryo bwari bumutunguye kuko yatekereje kuba yakora ubu bworozi mu rwego rwo gutabara inzuki zari zije zibahungiraho, ariko nyuma akaza gusanga ari umushinga mwiza wamubyarira amafaranga menshi.

Mu magambo ye yagize ati « Mbitangira nta kintu cyisumbuyeho natekerezaga kizavamo. Ahubwo nari ntabaye inzuki zari zije mu rugo ku ivuko, icyo gihe hari mu ntangiriro z’ukwezi kwa Werurwe, ndimo nsaruza ibigori, Abakozi batangira kuzishakira aho bakura umuti ngo bazice, ntanguranwa mbabaza icyo bazihora Kandi ntawe ziriye, kuko zaje ari irumbo rinini maze zigira mu giti cya Avoka Kiri imbere y’inzu ntawe zakuye. »

Avuga ko yahise abaza uwaba azi iby’ubuvumvu hanyuma umugabo umwe amwemerera ko abizi, undi nawe ahita amuha amafaranga ibihumbi bitatu ngo agure imizinga, ni uko bafata za nzuki zari mu giti bazicuranurira mu mizinga aba atangiye ubuvumvu atyo.

Uwimabera akomeza avuga ko n’ubwo atari yarateganyije kuzaba umuvumvu, yaje gushyiramo imbaraga ndetse aranabikunda cyane kugeza ubwo byatangiye no kumubyarira umusaruro, ndetse arenga n’uburyo bwa gakondo atangira ubuvumvu bwa kijyambere bumubyarira inyungu. Avuga ko nyuma y’igihe gito uwari waramusigariyeho kuko we ubusanzwe yibera i Kigali, yaje kumutumaho ngo bajye guhakura.

Yagize ati « Nyuma y’amezi arenga atatu yantumyeho ngo nzaze tuzihakure, mva i Kigali rwose nitwaje indobo yajyamo litiro nka 15, ngezeyo arahakura, akuramo iyo ndobo yuzuye buranasaguka nihera abantu bari aho bamwe bararya abandi babutwara iwabo bavuga ko Ari umuti. Za nzuki zari zarorotse ku buryo nari mfite imizinga 3 irimo inzuki, bakambwira ko ari izavutse kuzo twafashe. Nahise niyemeza kwagura uwo murimo nongeramo indi mizinga, ndetse ngura n’iya kizungu. »
Nfite abandi bakobwa maze kwigisha uyu mwuga…

Uwimabera waje kwiga ibi bintu bijyanye n’ubuvumvu ndetse n’amahugurwa atandukanye, ndetse no gukunda kuganira n’abandi bagore batandukanye bakora uyu mwuga, ahou bu aba mu ihuriro ry’abavumvukazi muri Africa, avuga ko ashimishwa no kubona abagore b’abanyarwandakazi bagana uyu mwuga, ndetse akanatanga ubufasha bwe bushoboka kugira ngo afashe uyu mugore waje amusanga.

Avuga ko afite abanab’abakobwa ubu yamaze gufasha bageze kure muby’ubuvumvu, yaba aribo ubwabo babimwisabiye cyangwa abisabwe n’ababyeyi babo.
Yagize ati » abagore nibatinyuke dukore uyu mwuga kuko urimo inyungu nyinshi. Nkunda kubona umugore uri mu buvumvu Kuko n’ubu iyo umuntu w’umugore aje ambaza ngo ibyo bikorwa bite ? Ndamufata nkamujyana akajya kureba aho nororera akareba neza. Agakora urugendo shuri. Ubu nfite abakobwa nigishije bageze kure rwose babona umusaruro mwinshi.”

Numva ariho nzasazira…

Uwimabera avuga ko uyu ariwo mwuga ashaka kuzasaziramo, nyuma y’uko azaba amaze guhagarika indi mirimo, maze akazajya abyaza umusaruro ibikomoka ku nzuki byose kuku ari byinshi kandi byose byinjiza amafaranga.
Yakomeje agira ati » Ndashaka kuva ku rwego rwo kubona umusaruro w’ubuki gusa, ahubwo njye nanabona umusaruro mu bikomoka ku nzuki, kuko harimo ibintu byinshi nko gukora ibindi biribwa, amabuji, imitako, ibyo kwisiga n’imiti itandukanye kandi bidahenze.”

Aha ari gukora ibishashara byo gushyira mu mizinga ya kizungu

Inzozi ze, ni ukuzagira uruganda runini rufite ubushobozi bwo kubyaza umusaruro ibikomoka byose ku nzuki, kandi akorana n’abandi bagore benshi, yaba mu Rwanda ndetse no ku Isi yose.

Yagize ati »Inzozi nfite, ndashaka kuzashinga ikigo gifasha abagore kwinjira mu mwuga w’ubuvumvu. Ndashaka kubyaza umusaruro wose ibikomoka ku nzuki. Kuko na biriya abantu byitwa ibisigazwa biba bifite ibindi bintu bikorwamo kandi by’akamaro.Ikindi ndashaka kujya nikorera, amasabuni, amavuta, utubobeza munwa…Bivuye mu nzuki yaba ibyo nzajya nkoresha ubwanjye ndetse nkasagurira n’amasoko. »

Nyuma batunganya ubuki bakoresheje imashini yabugenewe

Ubuki mu Rwanda buracyenewe cyane, ndetse no ku isoko ry’amahanga, raporo ya 2019/2020 ya Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ivuga ko mu gihugu hasaruwe metric tons 5,500. Ibi bituma ubuki butigonderwa na benshi kuko igiciro cyabwo kikiri hejuru.

Intego za leta (2018‐2024) zo kuvugurura ubuhinzi zizwi nka ‘PSTA 4’ zigamije kuzamura umusaruro w’ubuki mu Rwanda ukagera kuri metric tons 8,611 mu 2023/24. Leta kandi ivuga ko yifuza kongera umubare w’abagore n’urubyiruko mu buvumvu bakagera nibura kuri 30%.

 

Src: Agasaro

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here