Home AMAKURU ACUKUMBUYE Nyarugenge: Abagore bafunzwe bazira kwongerera bagenzi babo ikibuno

Nyarugenge: Abagore bafunzwe bazira kwongerera bagenzi babo ikibuno

760
0

Inkuru yiriwe icicikana ku Mbuga Nkoranyambaga ni iy’abagore n’abakobwa 15 bafatiwe mu Murenge wa Rwezamenyo bagiye kugabanyishe no kwongeresha imwe mu myanya y’imibiri yabo irimo amabere n’ikibuno. Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwabwiye Umuseke ko hari babiri bafunzwe bakekwaho ubushukanyi.

Ubutumwa bwakwiriye ku mbuga nkoranyambaga buvuga ko ku wa 12/8/2020 (ejo hashize ku kwa Gatatu) mu Mudugudu wa Rwezamenyo, Akagari ka Niboye hafatiwe abagore n’abakobwa 15 muri bo 12 ngo bari bagiye kongeresha cyangwa kugabanyi ibibuno, inda, amabere n’amaboko.

Bivugwa ko igikorwa cyo gufata bariya bantu cyabaye hagati ya saa 12h00 na saa 15h00.

Abagore n’abakobwa bafashwe baturuka mu duce dutandukanye tw’Umujyi wa Kigali hari n’abaturutse mu Ntara.

Hari abo muri Rwezamenyo, Kicukiro, Nyamirambo, Kanombe, Gikondo, Niboye, Kimisagara n’uwo muri Gakenke.

Muri iyo nkuru yiriwe ku mbuga nkoranyambaga, umugore ukekwaho gukorera bagenzi be biriya bikorwa bivugwa ko abo abikorera yafatanywe na bo bari bamaze iwe hagati y’ukwezi n’amezi abiri.

Yafatanywe imashini zongera ibibuno n’izigabanya inda, n’iyongera imyanya y’ibanga y’abagore.

Iyi ni imwe mu mafoto yiriwe ikwirakwizwa y’umugore wongererwaga ikibuno

Dr. Murangira Thierry Umuvugizi w’Umusigire wa RIB yabwiye Umuseke ko bafunze abagore babiri, ariko yirinze gutangaza amazina yabo.

Yatangaje ko bafungiye kuri RIB ya Kimisagara bakurikiranyweho Icyaha cy’Uburiganya hakoreshejwe ikintu cy’undi.

Ati “Amakuru dufite ni ayo turi kwanga gutangaza ibintu byinshi kubera ko tukiri mu iperereza.”

Ubumwe.com

 

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here