Home AMAKURU ACUKUMBUYE Nyirigikombe cya Shampiyona yamenyekanye. Rayon Sports yongera gusohokera igihugu.

Nyirigikombe cya Shampiyona yamenyekanye. Rayon Sports yongera gusohokera igihugu.

Umunsi wa nyuma wa shampiona y’umupira w’amaguru mu Rwanda, Washyizwe ku musozo hakinwa umukino wa nyuma wagombaga kugena uwegukanye igikombe.

Apr fc yari iyoboye urutonde rwa shampiona, niyo yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda Gorilla fc.
Kiyovu sports yari yatsinze Rutsiro fc ikayimanura mu cyiciro cya kabiri, ntacyo byayimariye kuko yarushwaga ibitego byinshi.

Ikinyuranyo cy’ibitego 10 nicyo cyahesheje ikipe ya Apr fc igikombe cya 21, ikomeza kuyobora andi makipe mu bikombe.

Apr yegukanye igikombe cya 21

Bidasubirwaho Rayon sports ihita yemererwa gusohokera igihugu nyuma yimyaka irenga itanu. Igihe Apr fc yatwara n’igikombe cy’Amahoro Rayon sports izasohoka nk’ikipe ya kabiri mu gikombe cy’Amahoro.

Rayon sports izasohokera igihugu mu mikino mpuzamahanga y’amakipe yabaye ayambere mu bihugu byayo

Rayon sports ifitanye umukino wa nyuma na Apr fc w’igikombe cy’Amahoro uzasobanura niba Rayon sports isohoka nk’ikipe yatwaye igikombe cy’Amahoro cyangwa isohoka nk’ikipe yabaye iya kabiri mu gikombe cy’Amahoro.

Kanda hano usure izindi nkuru zacu mu mashusho

NSENGIYUMVA JEAN MARIE VIANNEY

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here