Home AMAKURU ACUKUMBUYE Pep Guardiola yatanze umuburo ku makipe y’Iburayi.

Pep Guardiola yatanze umuburo ku makipe y’Iburayi.

Umunya Espanye utoza ikipe ya Manchester city Pep Guardiola, kuri ubu ufatwa nk’umutoza mwiza isi ifite, yunze mu rya Cristiano Ronaldo, maze anaburira amakipe yo ku mugabane w’iburayi.

Guardiola uheruka kwegukana igikombe cya shampiona iheruka mu Bwomgereza ndetse anegukana na champions league yo k’umugabane w’iburayi, avuga ko ubwo Cristiano Ronaldo yerekezaga muri shampiona ya soudi Arabia ntawabitinzeho, ariko umwaka ukurikiyeho abakinnyi beza benshi berekeje muri iyi shampiona, ibi bikaba bikwiye guha isomo amakipe yo ku mugabane w’Iburayi akomeye.

Kuri ubu muri Soudi league pro shampiona ya soudi Arabia hari abakinnyi beza batwaye balloon d’Or 6 abatwaye ibikombe by’isi ndetse na champions league nyinshi.

Kuri ubu kandi soudi pro league imaze kuza muri shampiona 5 zashoye agatubutse ku isi bivuze ko bakomeje gushyiramo imbaraga iyi shampiona ishobora kuza ku mwanya w’imbere.

Umunya Espanye utoza ikipe ya Manchester city Pep Guardiola.

Uyu mutoza kanda nawe mu ikipe ye ya Manchester city, havuyemo umukinnyi wabafashije cyane, ni umunya Algeria Riyad Mahrez nawe werekeje muri Al Ahli nayo yo muri Arabia soudite.

Rutahizamu w’umufaransa Kylian Mpappe nawe ibye ntibirasobanuka dore ko iyi kipe ya Al Ahli yamushyiriyeho akayabo Kangana na miliyari zirenga 700 mu manyarwanda zo kumuhemba ndetse na miliyari zirenga 300 mu ma nyarwanda zo kumugura mu mwaka umwe. Mu gihe uyu rutahizamu yakwerekeza muri Soudi pro league, byaba bishyize akadomo ko nta mukinnyi n’umwe ku isi utakwerekeza muri iyo shampiona.

Nsengiyumva Jean Marie Vianney

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here