Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Kamena 2026, yakiriye indahiro z’abayobozi baherutse guhabwa inshingano nshya muri Guverinoma no mu zindi nzego nkuru, abasaba kudashyira imbere inyungu zabo bwite.
Mu barahiye harimo Kajangwe Antoine Marie wagizwe Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Murwanashyaka Damien wagizwe Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Col Bizimungu Claudien wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ndetse na Zingiro Armand wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibokorwa Remezo.
Umukuru w’Igihugu yibukije abarahiye ko abaturage ari bo baba bakwiye kugerwaho mbere n’inyungu ziva mu bikorwa byiza, abayobozi bakaza nyuma.
Ati “Akenshi hari ubwo bigaragara abantu bamwe bashyize imbere inyungu zabo, harimo kwibona ndetse n’ibisa n’ibigiye kuba akamenyero. Abenshi babishyiramo n’ubwirasi, bakibagirwa ko ari Igihugu dukorera, atari ipiganwa ry’umuntu n’undi. Iteka hagomba kuba inyungu z’Igihugu zishyizwe imbere. Maze iyo ukoreye neza Igihugu, mu by’ukuri ntabwo inyungu zigera ku bandi gusa, zikagusiga. Nawe uba uri mu babyungukiramo”.
Perezida Kagame yababwiye ko kuba umuyobozi ari ugukorera abaturage, no guharanira imibereho myiza, kandi buri wese akaba yashyizwe mu nshingano, kuko hari abantu bamubonye mu mikorere ye myiza mu byo yakoraga.
Yagize ati “Mujye mwibuka ko hari abandi Banyarwanda benshi bashobora gukora nk’ibyo mukora. Icyo gihe iyo ugeze mu nshingano, byatuma ugira uruhare rugaragara. Imikorere mibi yo mugomba kuyirinda, kuko igira ingaruka. Mbere y’uko ikugiraho ingaruka, ku baturage bo ziba zaramaze kubageraho, bakaba ari bo babyishyura”.

Avuga ku bijyanye n’impinduka muri Guverinoma, Perezida Kagame yavuze ko impinduka zishobora kujya ziba mu gihe gitoya kurusha ubu.
Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu akwiye kuba ayobora abayobozi mu kazi kabo ka buri munsi, bahura n’ibibazo bakabikemura bafatanyije n’abandi, baba abo bayobora cyangwa abo mu zindi nzego, ibinaniranye bakabishakira amikoro mu gihe biyasaba, bakiha ikindi gihe cyo kubikemura.
Aha yavuze ko abari bari ku rugamba rwo kubohora Igihugu bakorana ubwitange budasanzwe, bazi ko bashobora no kuhaburira ubuzima, ariko barakomeza bagera ku ntego.