Ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 17 Kamena 2026, u Rwanda rwakiriye icyiciro cya 23 cy’impunzi n’abimukira 173 bari baturutse mu gihugu cya Libya, aho babaga mu buzima bugoye.
Ni icyiciro cya 23 cyakiriwe mu Rwanda muri ubu buryo, muri aba hakaba harimo abakomoka muri Sudani, muri Eritereya, muri Somaliya, muri Etiyopiya ndetse na Sudani y’Epfo 12.
Abakiriwe bahita bajyanwa mu nkambi y’agateganyo ya Gashora iherereye mu Karere ka Bugesera, ari na ho bazacumbikirwa mbere yo gushakirwa ibindi bihugu bajyamo, nk’uko bigenda no ku bababanjirije.
Kuva muri Nzeri 2019, u Rwanda rumaze kwakira impunzi n’abasaba ubuhungiro barenga 3,000 baturutse muri Libya. Muri aba, abagera ku 2,623 bamaze kubona ibindi bihugu bibakira.

Abakirwa mu Rwanda ni Abanyafurika baturuka mu bihugu bitandukanye birimo umutekano muke, bakanyura muri Libya bashaka uko bambuka ngo bajye i Burayi, ariko abenshi muri bo bakananirwa kwambuka inyanja ya Méditerranée ngo bagere ku ndoto zabo, ahubwo bakisanga bafungiwe muri Libya, aho banakorerwa iyicarubozo.
Guverinoma y’u Rwanda, Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU) hamwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpuza (UNHCR), byashyize umukono ku masezerano y’imyaka itatu, yo kwakira impunzi n’abasaba ubuhungiro, bagacumbikirwa i Gashora mu Karere ka Bugesera, amasezerano yasinywe ku ya 10 Nzeri 2019.
Ayo masezerano yasinyiwe i Addis Ababa ku cyicaro cya AU, nyuma y’ubushake Perezida Paul Kagame yagaragaje bw’uko u Rwanda rwakwakira izi mpunzi z’Abanyafurika zishakisha aho zabona amahoro.