Home AMAKURU ACUKUMBUYE Perezida wa Ferwafa amaze kuzinga, arasohoka.

Perezida wa Ferwafa amaze kuzinga, arasohoka.

Mu gihe kingana n’umwaka n’amezi 10 ari perezida muri Ferwafa, urugendo ntirukomeje rugarukiye aho, kuko yamaze gusezera kuri uyu mwanya.

Tariki 29.06.2021 nibwo yatorewe kuyobora ferwafa Olivier Mugabo Nizeyimana, kuri uyu wa gatatu tariki ya 19 Mata 2022, yandikiye abanyamuryango ko yeguye ku mpamvu ze bwite.

Yeguye nyuma y’ibibazo bitandukanye byabaye ku ngoma ye, twavuga : ikibazo cya sitade ya Huye yari yijejwe ko ifite uburenganzira bwo kwakira umukino wa Benin, nyuma bikarangira hagaragaye ko iyo stade itemerewe.
Hari kandi ikibazo kigikomereye abanyarwanda, aho ikipe y’igihugu Amavubi iri mu rungabangabo nyuma yo gukinisha umukinnyi ufite amakarita 2 y’umuhondo.

Uyu mugabo yinjiye muri Ferwafa yitezweho gukemura Ibibazo biri muri ruhago nyarwanda, kuko yarayisanzwemo ayobora ikipe ya Mukura V& L.

Ibibazo byakomeje kuba uruhuri muri Ferwafa, muri champiyona ndetse no mu gikombe cy’amahoro, ikibazo cya Rayon sports na Intare….

Ibaruwa MUGABO Olivier NIZEYIMANA yandikiye abanyamuryango ba Ferwafa.

Ibyo yari yitezweho bitandukanye atashyize mu bikorwa byamushyizeho igitutu kugeza ubwo yeguye,( ibi akaba ari ibigaragarira abakurikiranira bya hafi Ruhago yo mu Rwanda) nubwo mu ibaruwa yanditse avuga ko ari impamvu ze bwite.
Yashoje ashimira abo babanye muri iyo nzu ya Ferwafa ashimira abanyarwanda ndetse na Perezida wa Repubulika.

Kanda hano usure izindi nkuru zacu z’amashusho

 

NSENGIYUMVA JEAN MARIE VIANNEY

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here