Ikipe ya Rayon Sports yanganyije 0-0 na Rutsiro FC, mu mukino w’umunsi wa 27 waSshampiyona y’u Rwanda (RPL), wabereye kuri Stade Umuganda mu Karere ka Rubavu, ku Cyumwuru tariki 19 Mata 2026, ni no kuri iki kibuga APR FC yatsindiwe na Eteincelles FC ibitego 2-1 ku wa Gatandatu.
Umukino wa Rayon Sports na Rutsiro FC ntiwari woroshye ku mpande zombi, igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi nta n’imwe inyeganyeje inshundura z’indi, nubwo aya makipe yombi yagerageje gusatirana.
Igice cya kabiri cyatangiye ikipe ya Rutsiro FC isa n’iri mu mukino neza, na yo ishaka gutsinda Rayon Sports yakoreshaga imbaraga nyinshi ishaka igitego, ariko ariko bikomeza kwanga ku mpande zombi.
Rutsiro FC yagerageje gutera mu izamu amashoti akomeye ariko Umunyezamu Drissa Kouyate wa Rayon Sports ahahagarara neza, umukino wakomeje uko ariko urangira ari 0-0, amakipe yombi abura intsinzi atyo.
Kuba Rayon Sports yanganyije uyu mukino, byatumye igira amanota 44 iguma ku mwanya wa kane ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona, mu gihe Rutsiro FC iri ku mwanya wa 17 n’amanota 22 aho ibanziriza umwanya wa nyuma wa 18 uriho AS Muhanga ifite amanota 21, APR FC yo iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 52.
Mu yindi mikino Gicumbi FC yatsinze AS Muhanga 2-0, mu gihe Mukura VS yo yatsinze Al Merriekh SC 1-0.
