UBUMWE.com - Ubumwe kuri bose Blog Imikino Rayon Sports yatsinze Police FC, yongerera ibyishimo abafana
Imikino

Rayon Sports yatsinze Police FC, yongerera ibyishimo abafana

Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Police FC 1-0 mu mukino w’umunsi wa 20 wa Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda (RPL), ijya ku mwanya wa Gatanu ku rutonde rw’agateganyo, yongerera ibyishimo abafana bayo.

Uwo mukino wabaye wa Gatanu tariki 13 Gashyantare 2026, ubera kuri Kigali Pelé Stadium, aho wabona Rayon Sports ifite umuhate udasanzwe wo gutsinda uyu mukino kugira ngo ikomeze kongera amanota.

‎‎Amakipe yombi yerekanye umukinomwiza, aho yasatiranaga ndetse akagera ku izamu, ariko kubona ibitego bikagorana, kugeza n’aho igice cya mbere cyarangiye ntawe uranyeganyezainshundura.

‎Igice cya kabiri cyatangiranye imbaraga zidasazwe cyane ko nta mpinduka zari zabayeho ku mpande zombi, ku munota wa 51 ikipe ya Rayon Sports yabonye igitego cyatsizwe na Tambwe Ngongo Gloire nyuma y’amakosa yakozwe na Iradukunda Simeon, washatse gusubiza umupira inyuma akawihera abakeba.


‎Police FC nyuma yaho yakoze impinduka Iradukunda Simeon na Ekeson Okorie basimburwa na Kwitonda Alain Bacca na Emmanuel Okwi, maze bakomeza kotsa igitutu Rayon Sports, ariko ab’inyuma ntibayorohera.

Iminota 90 y’umukino yarangiye nta kindi gitego kibonetse, ndetse n’iminota 10 y’inyongera ntihagira igihinduka, umukino urangira Rayon Sports yegukanye amanita 3 ku ntsinzi y’igitego 1-0.

Nyuma y’uyu mukino, Rayon Sports irimokugarukamu bihe byiza, yagize amanota 32 ku mwanya wa gatanu ku rutonde rwa Shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wa 20.

Exit mobile version