Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore, yasabye abikorera bo mu Ntara y’Iburengerazuba kwitegura gukoresha amahirwe azanwa n’icyambu cya Rusizi kiri hafi kuzura, nyuma yo gutangaza ko ubu kimaze kugera kuri 85% by’imirimo y’ubwubatsi.
Icyambu kiri kubakwa mu Budike, ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu mu Karere ka Rusizi, kizaba gifite serivisi z’ingenzi zirimo iz’imisoro, ububiko bw’ibicuruzwa, kwakira no guhagurukiraho ubwato butwara abagenzi n’ibicuruzwa.
Mu rugendo yagiriye aho ibikorwa biri kubera, Minisitiri Gasore yagaragaje ko iki cyambu kizagira uruhare rukomeye mu guteza imbere ubuhahirane n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka, by’umwihariko hagati y’u Rwanda n’ibihugu bituranyi.
Ati “Igihe ibikorwa bizaba birangiye, tuzaba dufite icyambu cyifashishwa mu gutwara ibicuruzwa n’abantu binyuze mu Kiyaga cya Kivu. Ibi bizafasha mu kongera ubucuruzi no guteza imbere akarere.”
Yibukije kandi ko icyambu cya Rubavu cyamaze kuzura, bityo bikaba byunganira ibikorwa remezo mu turere dukora ku Kiyaga cya Kivu, bikarushaho guteza imbere urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa.
Minisitiri w’Ibikorwaremezo yanasuye inyubako nshya iri ku mupaka wa Rusizi ya 2 izatangirwamo serivisi zihuriweho n’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho yavuze ko imirimo nayo igeze ku rugero rushimishije kandi izafasha kunoza imitangire ya serivisi.

Biteganyijwe ko icyiciro cya mbere cy’imirimo yo kubaka icyambu cya Rusizi kizarangira mu mpera z’umwaka wa 2025, kikazatangira gutanga serivisi mu kwezi kwa Mutarama 2026
Mukanyandwi Marie Louise