UBUMWE.com - Ubumwe kuri bose Blog Amakuru Rwamagana: Hatangirijwe ubukangurambaga bwa sisiteme y’ imibereho yasimbuye ibyiciro by’ ubudehe
Amakuru Ingo Zitekanye Ubuzima

Rwamagana: Hatangirijwe ubukangurambaga bwa sisiteme y’ imibereho yasimbuye ibyiciro by’ ubudehe

Ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bw’umwaka w’Ubwisungane mu kwivuza ( Mutuelle de Sante )
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Dr Mugenzi Patrice, mu butumwa yagejeje ku batuye AKarere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba yasabye abaturage kwitabira kwishyurira ku gihe imisanzu yabo ya mituweli anasaba abayobozi mu nzego z’ibanze guharanira kwihutisha iterambere ry’imibereho y’abaturage.

Ni ubukangurambaga bukangurira abaturage kwishyura ubwisungane mu kwivuza hifashijwe sisiteme y’ imibereho yasimbuye ibyiciro by’ubudehe byifashishwaga, ubu buryo bukazabafasha kwishyura ubwisungane bw’ingengo y’imari ya 2024/2025

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab yashimiye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu waje gutangiza umwaka wa mituweri, amwizeza ko abaturage ba Rwamagana bose bazitabira gutanga ubwisungane mu kwivuza”.

Ati“ Tubashimiye ko mwaje kwifatanya natwe mu bukangurambaga no gutangiza ku mugaragaro umwaka wa mituweli cyangwa ubwisungane mu kwivuza, uyu mwaka turimo gusoza wa 2024/2025 AKarere kacu ka Rwamagana twari kuri 89%. Tukaba twiyemeje ko uyu mwaka mudutangirije tuzishyura twese Mitueli”.

Kanyonga Louise Umuyobozi wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubwitegarize( RSSB), avuga ko gahunda y’ ubwisungane mu kwivuza yashyizweho kugira ngo abaturage bose babone ubuvuzi budaheza kandi bunoze.

Ati” Iyi gahunda y’ubwisungane mu kwivuza cyangwa Mituweli yashyizweho na Leta mu rwego rwo kwita ku mibereho y’Abanyarwanda kugira ngo abaturage babone ubuvuzi bunoze budaheza, kugira ngo hatagira umuturage ubura ubuvuzi kubera amikoro make, byatumye kandi abanyarwanda babasha kwivuza mu buryo buboroheye, binagabanya n’ ingaruka zaterwa no kurembera mu rugo habuze ubushobozi bwo kwivuza”.

Kanyonga Louise hari ibyo yasabye abaturage ba Rwamagana kugira ngo umusanzu uzatangwe neza nta makosa abayemo.

Ati” Kugira ngo ibi byose twifuza tuzabigereho ,hari ibyo twabasabaga by’ingenzi ,icya mbere ni ukureba ko amakuru y’urugo yanditse neza muri sisiteme imibereho,mu gihe musanze amakuru atanditse neza mukagana Akagari bakayakosora mbere yo kwishyura mituweli,ikindi dukomeza kubashishikariza ni ukwihutira kwishyura umusanzu wa mituweli hakiri kare ,ikindi ukwihutira gufata indangamuntu kuko ikenerwa igihe umuntu agiye kwivuza”.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Dr Mugenzi Patrice avuga ko nta muturage uzongera guhabwa serivise hashingiwe ku byiciro by’ ubudehe.

Ati ” Turifuza ko umunyarwanda yahabwa serivisi bijyanye n’imibereho ye,tudahereye kubyari bisanzwe bitaga icyiciro ,guhera kuri SEDO kugeza kuri RSSB ,uyu munsi ijambo icyiciro rivuyeho ,guhera uyu munsi nta muntu uzongera kubazwa ngo uri mu cyiciro cya kangahe?Ahubwo bakubaza ngo muri sisiteme imibereho uhagaze gute?ikitwa icyiciro kivuyeho ahubwo hagiyeho sisiteme imibereho.”

Mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2024/2025 miriyari zirenga 8 zakoreshejwe mu bwisungane mu kwivuza, naho miriyari 30 zingana na 36% zakomotse mu misanzu y’abanyamuryango, naho ayakomotse ku ngengo y’imari yunganira ubwisungane mu kwivuza angana na Miriyari 53.

Mukanyandwi Marie Louise

Exit mobile version