UBUMWE.com - Ubumwe kuri bose Blog Amakuru DORE  INKOMOKO Y’IJAMBO “ARO cyangwa HELLO” DUKORESHA BURIMINSI
Amakuru Ingo Zitekanye

DORE  INKOMOKO Y’IJAMBO “ARO cyangwa HELLO” DUKORESHA BURIMINSI

Abahanga mu bijyanye n’indimi bavuga ko ururimi rugenda rukura; amagambo amwe amwe akagenda avaho agasimburwa n’andi cyangwa akavaho burundu bitewe n’ibihe uko bimeze. Ndetse bavuga ko havuka n’andi magambo mashyashya ajyanye n’ibihe abantu barimo. Ni muri urwo rwego Ubumwe.com bwahisemo kubashakira inkomoko y’ijambo dukoresha kenshi cyane ku munsi ariko nyamara tutazi impamvu ariryo rikoreshwa n’aho ryakomotse.

Kuva mu gihe terefone zatangiye gukoreshwa twisanze dukoresha ijambo “Aro,Hello” uko uhamagaye umuntu kuri terefone cyangwa uhamagawe. Aro (Allo, Hello) ni ijambo rikoreshwa iyo umuntu ahamagaye kuri terefone cyangwa yitaba uwumuhamaye. Abantu benshi bazi ko ari ijambo ry’icyongereza cyangwa igifaransa risobanura gusuhuzanya cyane cyane kuri terefone.

Nibyo, kuko iyo ugiye kureba mu nkoranyamagambo urisangamo; ariko ikibazo kiza ese ryaba na mbere y’ivumburwa rya terefone ko izo ndimi zabagaho; ijambo “aro” naryo ryabagaho? Ese ryakoreshwaga mu buryo bwo kuramukanya? Cyangwa ryasimbuye irindi? Igisubizo ni uko ryaje mu gihe terefone yavumbuwe ikanatangira gukoreshwa. Kandi intego yaryo ntabwo yari uburyo bw’indamukanyo nk’uko tubikoresha uyu munsi.

Ijambo “Aro,Hello” turebye mu inkoranyamagambo ya Oxford ryanditswemo mu 1827; ryakoreshwaga mu buryo bubiri: ubwa mbere iyo washakaga ko umuntu yita kubyo ugiye kuvuga (attract attention). Ukavuga uti: “we (hello)! Uri kunyumva?” Ubundi buryo n’ubwo gutangara ukavuga uti: “yewe (hello) n’ibiki byabaye hano?”

Abahanga batandukanye ntibavuga rumwe ku nkomoko y’ijambo “Aro,Hello” bamwe bavuga ko ryazanwe n’umuhanga wavumbuye terefone Alexander Graham Bell kuko yari afite umukunzi witwaga Margret Hello, rero akaba igihe yari mu igerageza ry’uburyo terefone ikora, yavugaga izina ry’umukunzi we Hello kugira ngo yumve ko amwitaba. Bivugwa kandi ko n’igihe yabaga ari mu kazi n’abandi niryo yakoreshaga kuko ryamuhoraga mu kanwa, ubwo nibwo byahise bifata riba ijambo rikoreshwa mu guhamagara kuri terefone.

Hari n’abandi bavuga ko yahisemo kurikoresha ku bushake nk’irage azasiga kw’isi ku mukunzi we Margret Hello, yewe arishyira no mu gitabo gisobanura imikoreshereze ya terefone. Ndetse bivugwa ko nyuma yaje kubakana n’uyu wari umukunzi we Margret Hello.

Abandi bavuga ko ari ijambo ryahimbwe na Alexander Graham Bell rikwiye gukoreshwa mu gihe uhamagaye umuntu ndetse nawe akwitabye kuri terefone.” Aro, Hello” n’ijambo nk’ikimenyetso cy’ibyishimo cyangwa akanyamuneza umuntu akwiye gukoresha mu gihe ugiye kuvugana n’undi muntu batari imbone nkubone; kabone niyo waba ugiye kubwira umuntu amakuru mabi.

Abavuga ibi bashingira ku kuba igihe terefone yasohotse muri Leta Zunze Ubumwe Za Amerika mu 1878, yasohokanye n’agatabo gasobanura uburyo bwo gukoresha terefone ko ukwiye gutangizanya ijambo ry’akanyamuneza “Hulloa” ryaje guhindurwa “Hello” mu 1880 na Thomas Edisson.

“Hello, Aro” ni ijambo mpuzamahanga rikoreshwa mu ndimi hafi zose kw’isi, kuko rikoreshwa no muri porogarama ya za murandasi, noneho akarusho muri ibi bihe by’ikoranabuhanga. Iyo ufunguye mudasobwa, simatifone arizo za tachi, cyangwa kuri site iyo ariyo yose wakirwa ku kirahure cyayo (ecran) n’ijambo “Hello, Aro”.

Ese wowe muri ubwo busobanuro butatu ni ubuhe uha amahirwe yo kuba ubw’ukuri? Tanga igitekerezo cyawe muri commentaire.

Irene Nyambo

Exit mobile version