UBUMWE.com - Ubumwe kuri bose Blog Politiki Sénégal: Perezida Kagame yitabiriye Inama Nyafurika yiga ku Biribwa
Politiki

Sénégal: Perezida Kagame yitabiriye Inama Nyafurika yiga ku Biribwa

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yageze i Dakar muri Sénégal, aho yitabiriye Inama Nyafurika yiga ku Biribwa (Africa Food Systems Forum/#AFS Forum2025).

Akigera i Dakar ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 31 Kanama 2025, Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye.

AFS Forum ni ihuriro ryita ku guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi n’ibiribwa muri Afurika, rihuza abafatanyabikorwa kugira ngo bafate ingamba zihamye, ndetse banahanahane ubunararibonye hagamijwe kongera ibiribwa muri Afurika, mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije abatari bake kuri uyu mugabane.

Guhera mu mwaka wa 2010, Inama Nyafurika yiga ku biribwa iba buri mwaka, ku nsanganyamatsiko zitandukanye no mu bice bitandukanye bya Afurika, igahuriza hamwe Abakuru b’Ibihugu, ba Minisitiri, abayobozi b’inzego z’ubucuruzi, abafatanyabikorwa mu iterambere, abahinzi, urubyiruko, abagore n’abandi, kugira ngo bakorere hamwe mu gushaka ingamba zigamije guteza imbere uburyo bwo gucunga ibiribwa.

Exit mobile version