UBUMWE.com - Ubumwe kuri bose Blog Amakuru Economy U Rwanda rwifuza ko mu myaka 10 ibyoherezwa mu mahanga byagera kuri Miliyari 7$
Economy

U Rwanda rwifuza ko mu myaka 10 ibyoherezwa mu mahanga byagera kuri Miliyari 7$

Inzobere mu bucuruzi mu Rwanda zivuga ko hakomeje gushakishwa uko amasoko y’ibyoherezwa mu mahanga yakwaguka, bityo bikava kuri Miliyari 3.5 z’Amadolari biriho uyu munsi, bikaba byagera kuri Miliyari 7 z’Amadolari ya Amerika mu myaka 10 iri imbere.

Ibi barabivuga nyuma yo kwitabirira imurikagurisha mpuzamahanga ribera muri Mozambique, aho basanze bisaba ubufatanye kugira ngo iyo ntego bihaye igerweho, nk’uko bisobanurwa na Kalisa Jean Bosco, inzobere mu bucuruzi bwambukiranya imipaka.

Agira ati “Ubu ibyoherezwa mu mahanga biva mu Rwanda bifite agaciro ka Miliyari 3.5 z’Amadolari, ariko turashaka ko mu myaka 10 byaba bigeze kuri Miliyari 7 z’Amadolari, ibyo rero kubigeraho ni uko twagura amasoko, tugakorana n’ibindi bihugu. Wenda twahera kuri Mozambique, Abanyarwanda bakongera ibyoherezwayo birimo ikawa, icyayi, ubuki n’ibindi kuko tubifite byinshi”.

Ibi biravugwa mu gihe u Rwanda ruherutse gusinyana amasezerano y’ubucuruzi na Mozambique, yo kwagura imikoranire, nk’uko bigarukwaho na Jean Guy Afrique, Umuyobozi mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB).

Ati “Amasezerano yasinywe ashimangira ishyirwa mu bikorwa ry’iterambere ry’ubucuruzi n’ishoramari. Anagaragaza inzego z’ubucuruzi zirimo gutunganya ibikomoka ku buhinzi n’ububworozi, ubukerarugendo, ikoranabuhanga n’ibindi, ndetse agashyira ku isonga inzego z’abikorera mu kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’ibyo twiyemeje”.

Icyagaragajwe mu nama iheruka kubera i Kigali yahuje abikorera bo mu Rwanda n’aba Mozambique, ni uko bifuje ko habaho imikoranire mu bwikorezi bwo mu kirere, aho Abanyamozambike bifuje ko RwandAir yakorera ingendo muri iki gihugu, kuko bagaragaje ko bivunanye kuba umuntu ushaka kujya mu Rwanda avuye muri Mozambique, bikamusaba guca muri Afurika y’Epfo cyangwa i Addis Ababa akagaruka i Kigali.

Ubwo Perezida Daniel Chapo aheruka mu Rwanda yaganiriye n’abikorera

Iyi ngo ni imbogamizi ikomeye ku kwihutisha iterambere ry’ubucuruzi, kuko ngo uretse n’ibyo, hari ubwo umuntu ashaka kujya mu gihugu gituranyi cya Afurika, bikamuzaba kunyura i Burayi cyangwa i Doha muri Qatar akabona kugaruka muri Afurika, ibi ngo ntibyari bikwiye, ari yo Mpamvu Perezida wa Mozambique, Daniel Chapo, ubwo aheruka mu ruzindo mu Rwanda, ngo yabiganiriyeho na mugenzi we Paul Kagame, ku buryo hatangizwa ingendo z’indege hagati ya Kigali na Maputo.  

Abacuruzi ku mpande zombi rero bakaba bariyemeje kongera ubufatanye, kugira ngo amasezerano yasinywe ashyirwe mu bikorwa, kuko ngo bitabaye uko yazaguma mu mpapuro.

Exit mobile version