UBUMWE.com - Ubumwe kuri bose Blog Ubuzima Abafite ubumuga bw’ingingo barasaba ko Mituweli yajya ibafasha bagahabwa ubuvuzi bwuzuye
Ubuzima

Abafite ubumuga bw’ingingo barasaba ko Mituweli yajya ibafasha bagahabwa ubuvuzi bwuzuye

Abafite ubumuga bw’ingingo bavurirwa mu bitaro bya Gatagara baba abagendera mu tugare, ndetse n’abagendera mu mbago bavuga ko ubuvuzi bahabwa ku bakoresha Mituweli  butuzuye kuko ngo hari inshuro yishyura ngo bakorerwe ubugororangingo, izo nshuro zagera udafite ubushobozi bwo gukomeza kwitangira amafaranga ku giti cye ubuvuzi bugahagarara, hakaba n’abasubira inyuma.

Céléstin ukomoka mu Karere ka Huye, Umurenge wa Maraba, afite ubumuga bw’ingingo akaba agendera mu kagare, avuga ko abaganga babitaho uko bashoboye ariko uburyo bw’ubwishyu basabwa ngo bahabwe ubuvuzi bwuzuye bukigoye.

Ati “Hano baradufasha ntacyo wabagaya pee!! Naje ntacyo nshobora gukora none ubu ndisunika mu kagare, gusa uburyo bwo kwishyura buba bukaze utabashije kubona umushinga ukwishyurira biba bigoye, kuko udafite amikoro ku muntu ufite ubumuga biragoye kubona ubuvuzi bwuzuye”.

Nyirandayisaba Marie Jeanne wo mu Karere ka Karongi, urimo kuvurirwa mu bitaro bya Gatagara, avuga ko yaje agendesha ikibuno ariko ubu agendera mu mbago, ariko afite umpungenge z’uko basezererwa badakize neza kubera kubura ubwishyu.

Ati “Naje hano ngendesha ikibuno, none ngeze ku rwego rwo kubasha gusindagirira ku mbago, ariko hano hari inzitizi nagiye mpabona, nko kuba umuntu yamara ibyumweru bibiri cyangwa bitatu atarahabwa ubuvuzi. Ikindi ubugororangingo bukwiye kongerwa iminsi ikaba myinsi kuko iyo ibaye mike, hari n’igihe utaha udakize, kuko hari ubwo baguha iminsi nka makumyabiri kubera ubushobozi buke bw’uko mituweli yishyura make, tugasaba ko iminsi  yakongerwa, ndetse n’insimburangingo zigashyirwa kuri mituweli “.

Rukundo Isaac uyobora ishami ry’insimburangingo n’inyunganirangingo muri Gatagara

Rukundo Isaac uhagarariye ishami rikora insimburangingo n’inyunganirangingo mu kwita ku bantu bafite ubumuga, cyane cyane bujyanye n’ingingo mu kigo cya Gatagara, yemeza ibyo abarwayi bavuga agasaba ko mituweli yajya ibavuza byuzuye bagataha bakize neza.

Ati “Nubwo byitwa ngo Mituweli yishyurira abantu bafite ubumuga mu bijyanye n’ubugororangingo, iyo ukoze inshuro 20 waba ukize cyangwa udakize, mituweli nta kindi yongera kukwishyurira urataha, cyangwa waba ufite amafaranga nyuma y’izo nshuro 20 ukiyishyurira, udafite ubushobozi ubwo ugataha, ari na yo mpamvu abaganga bitubabaza cyane kuko hari igihe uba umaze kumugeza ku rwego rwiza hamwe ubona ko atangiye kugenda bitangiye kuza, none abuze ubwishyu n’ibyo wakoze bibaye imfabusa kuko bahita basubira inyuma”.

Ati “Icyo dusaba nk’abaganga ni uko mituweli yakwemera ikabongerera igihe cyo kwivuza, ikabaha ubuvuzi bwuzuye, umuganga yabona umurwayi ageze ku rwego rwo kuba wamusezerera, akamusezerera akize.”

Gatagara yatangiye gutanga serivisi z’insimburangingo n’inyunganirangingo ku bantu bafite ubumuga mu 1960, mu 1961 iyi serivise itangizwa ku mugaragaro babifashijwemo na Padiri Frepo, Umubiligi wari warahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda.

Mukanyandwi Marie Louise

Exit mobile version