UBUMWE.com - Ubumwe kuri bose Blog Imikino Ubufatanye bwa Arsenal na Visit Rwanda burarangirana na Kamena 2026
Imikino

Ubufatanye bwa Arsenal na Visit Rwanda burarangirana na Kamena 2026

Arsenal n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), bumvikanye gusesa amasezerano y’ubufatanye bwabo mu mpera z’uyu mwaka w’imikino, ubufatanye bwari bumaze imyaka umunani, aho Visit Rwanda yabaye umufatanyabikorwa wa mbere wo ku kuboko w’ibumoso kw’imipira (Official Sleeve Partner) ya Arsenal.

U Rwanda rwatangaje ko rutazongera amasezerano y’ubufatanye rwari rufitanye na Arsenal, binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda. Ahubwo, RDB izibanda ku kongera ubwo bufatanye ku isoko rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma yo kugirana ubufatanye n’ikipe ya NFL ya Stan Kroenke, LA Rams, ndetse no gusinya amasezerano n’ikipe ya NBA ya LA Clippers.

U Rwanda ruzakomeza gukorana na PSG yo mu Bufaransa, ndetse na Atlético Madrid yo muri Espagne. Ubufatanye na Arsenal bwatangiye mu 2018 kandi bwageze ku musaruro ushimishije, kuko u Rwanda rwaramenyekanye ku isi yose, cyane cyane mu bikorwa byarwo by’ubukerarugendo.

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean-Guy Afrika, yavuze ko u Rwanda rutewe ishema n’ibyo ubu bufatanye bwagezeho mu myaka umunani ishize butangiye ku mugaragaro.

Yagize ati “Dutewe ishema n’ibyo ubu bufatanye bwagezeho mu myaka myinshi tumaranye na Arsenal. Bwafunguye inzira nshya ku bigo byinshi by’ubukerarugendo ku Isi, butuma u Rwanda rumenyekana runasurwa ku muvuduko ubukangurambaga busanzwe butari kugeraho.”

Titi Léopold

Exit mobile version