Home AMAKURU ACUKUMBUYE Uburyo uwariwe n’imbwa yita ku gisebe kugira ngo bimurinde kwandura ibisazi

Uburyo uwariwe n’imbwa yita ku gisebe kugira ngo bimurinde kwandura ibisazi

Ibisazi by’imbwa imwe mu ndwara zititaweho, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC)  bavuga ko uwarwaye iyi ndwara, iyo atavuwe vuba bimuviramo urupfu, ibituma hagarukwaho uburyo umuntu wariwe n’imbwa yakwifasha kugira ngo bigabanye ibi byago.

Hirya no hino ku misozi aho abantu batuye hari aho usanga imbwa zigendera, abana bazirukankana, ndetse zimwe ukumva  ngo  zariye n’abantu, bamwe bikabaviramo n’ibibazo kuko usanga kuribwa n’imbwa ari kimwe mu ndwara usanga zititaweho, ariko n’ubwo bimeze bityo, uwo imbwa iriye ikamutera ibisazi byayo 100% aba yakwitaba Imana.

Ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko 78% by’abantu bajya kwivuza kwa muganga bariwe n’amatungo,70% baba ari abariwe n’imbwa kandi ko umuntu warumwe n’imbwa ifite indwara y’ibisazi ku kigero 100% yitaba Imana azize ibyo bisazi.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC kirasaba abaturage ko mugihe bagize ibyago byo kurumwa  n’imbwa bajya bihutira koza igisebe cy’aho barumwe nayo bakoresheje amazi meza n’isabune mbere ho iminota 15 kuko bibarinda indwara y’ibisazi ku kigero cya 90%.

 Ibimenyetso ku imbwa ifite indwara y’ibisazi,

Dr, Nduwayezu Richard umuganga ukuriye ubushakashatsi mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal asobanura igihe wakwandura ibisazi by’imbwa yakuriye.

Yagize ati” Ni ukuvuga ngo imbwa ifite ibisazi by’imbwa ushobora kubona ishaka kurumana, yirukanka, ishobora kwataka abantu cyangwa ikataka inyamanswa, ishobora kugira ibimenyetso  harimo  nko kugagara.”

Dr Nduwayezu yakomeje agaragaza ibimenyetso biza ku muntu wariwe n’iyi mbwa .

Dr, Nduwayezu Richard uhagarariye ubushakashatsi ku bitaro byitiriwe Umwami Faisal.

Yakomeje agira ati” Rero iyo irumye umuntu atangira kugaragaza ibimenyetso, nk’ibyo abantu bakunda kuvuga ngo umuntu aramoka, kumoka si ikimenyetso cy’uko umuntu yariwe n’imbwa, ahubwo kubera ko iriya ari virusi, igenda ikagera no mu mubiri ikagera no mu bwonko ituma umuntu abura gutekereza neza, akaba yagaragaza ibimenyetso bimugaragaza nk’ufite  ikibazo cyo mu mutwe, akaba yakwiruka cyangwa se akagagara, icyo gihe ukabona ari gucira inkonda noneho rimwe narimwe akaba yagira pararize. Iyo atagiye kwa muganga vuba vuba akenshi ushobora gusanga yitabye Imana”.

   Inama  iruta izindi….

Nshimiyimana Ladislas ushinzwe ubushakashatsi mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC ku ndwara zititaweho mu Rwanda avuga ko umuntu wese wagira ibyago byo kurumwa n’imbwa atitaye ko yasaze cyangwa ari nzima mbere yo kujya kwa muganga yajya yihutira koza igisebe n’amazi meza n’isabune kuko birinda kwandura indwara y’ibisazi ku kigero cya 90% .

Yagize ati “Iyo umuntu arumwe n’imbwa hari ubuvuzi butangwa ariko hari n’ibyo umuntu ashobora kwikorera byihuse, ni byiza ko igihe umuntu yoza igisebe aho imurumye n’amazi atemba cyangwa se yisuka nk’amazi ya robine, sibyiza ko iyo uri koza igisebe urambika ikirenge cyangwa ukuboko mu ibase ukogerezamo aho gusuka, ucyoza n’amazi meza n’isabune ukacyoza byibuze mu gihe cy’iminota 15 bikugabanyiriza ibyago byinshi byo kuba wakwandura iyo ndwara, ariko umuntu akanihutira kwa muganga bakamuha indi miti imufasha, ngo ubudahangarwa bw’umubiri burwane n’iyo virusi, ndetse akabona n’urukingo rumufasha kumukingira kuba yagera aho arwara ibyo bisazi by’imbwa”.

Nshimiyimana Ladislas ushinzwe ubushakashatsi ku ndwara zititaweho muri RBC

Minisiteri y’Ubuzima zitangaza ko buri mwaka abaturage bari hagati ya 500 n’ 1000 barumwa n’imbwa zikekwa ko zifite ibisazi n’ubwo atari zose ziba zibifite. Ni mu gihe mu mwaka wa 2022 abantu 3 bapfuye bazize kurumwa n’imbwa zifite ibisazi, hakaba hariho intumbero y’uko mu  mwaka wa 2030 nta muntu wakabaye agipfa azize ko yagize ibisazi by’imbwa.

 

 

 

MUKANYANDWI Marie Louise

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here