Home AMAKURU ACUKUMBUYE “UGAFANA UKAMBAYE WASHAKA UKAGAFINIRIRAMO”: KNC AVUGA KU GAPFUKAMUNWA N’UMUFANA.

“UGAFANA UKAMBAYE WASHAKA UKAGAFINIRIRAMO”: KNC AVUGA KU GAPFUKAMUNWA N’UMUFANA.

Perezida wa Gasogi akaba umuyobozi ndetse n’umunyamakuru wa Radio na Tv 1, Kakooza Nkuriza Charles “KNC”ubwo bari mu kiganiro RIRARASHE gihita buri gitondo, yatangaje icyifuzo cye cy’uko abafana bakwemererwa kugaruka kubibuga, ubwo shampiyona izaba yemerewe gukinwa.

KNC yagize atinjyewe natekerezaga yuko hafi stade yakwakira ½ nkuko amabwiriza abitugenera hakajyamo icyakabiri, kandi amatike akagurishwa mbere, hand sanitizer ikaba ihari,, utambaye agapfukamunwa ntahakandagire, ugafana ukambaye washaka ukagafiniriramo

KNC nkuko yabigaragaje arifuzako ubwo hazaba harikuba inteko rusange ya FERWAFA icyo gitekerezo cyazigwaho. Aho yagaragazaga ko byakorwa nkuko munsengero, mumasoko ndetse no muma Bus bikorwa, aho hinjira abantu bahwanye nuko urusengero rungana, hakurikijwe  amabwiriza yo kwirinda icyorezo. Ati” kuko ibisabwa gutunga ikipe, ni byinshi, abantu baramutse baje, ntawahura n’undi, amabwiriza ni nko mu isoko, kuko mu isoko ho baba banabyigana”

Umuyobozi wa Gasogi yongeyeho ko abafana bagarutse kuri stade byafasha mugutanga ubutumwa butandukanye bwo kwirinda.

Mutabazi Parfait

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here