Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Guteza Imbere Ubwikorezi (RTDA), kivuga ko ubukererwe by’uyu muhanda bwatewe ahanini n’ibibazo by’indishyi zagombaga guhabwa abaturage, kubera ibikorwa byabo byangijwe cyangwa byimuwe kubera uyu mushinga zitabonekeye igihe.
Icyakora RTDA ivuga ko ubu ibintu byagiye mu buryo, kuko abaturage babariwe indishyi mu cyiciro cya mbere bamaze kwishyurwa, ndetse ko amafaranga yo kwishyura abasigaye yamaze kuboneka.
Ubu rero ngo imirimo yo kubaka uyu muhanda igiye kwihutishwa, kuko biteganyijwe ko uzaba wuzuye mu gihe cy’amezi 12 ari imbere, nk’uko byagarutsweho n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Eng. Jean de Dieu Uwihanganye, ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru mu mpera z’icyumweru gishize, cyari kiyobowe na Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, cyibanze ku ishyusho rusange y’ubukungu bw’u Rwanda.
Yagize ati “Ni byo koko umushinga w’umuhanda Ngoma-Ramiro wahuye n’ubukererwe, ariko hari gahunda yo kwihutisha imirimo isigaye. Kugeza ubu ugeze kuri 66%. Imirimo myinshi isigaye ni ugushyiraho kaburimbo, kandi hari n’imyiteguro iri gukorwa mu gice cy’igishanga. Dufite icyizere ko mu mezi 12 ari imbere umuhanda uzaba warangiye kandi umeze neza.”
Uyu muhanda ni inzira y’ingenzi igamije guhuza Intara y’Amajyepfo n’iy’Iburasirazuba, bitabaye ngombwa kunyura mu Mujyi wa Kigali.
Igice cya Bugesera-Nyanza gifite uburebure bwa kilometero 67 cyararangiye, mu gihe igice cyari gisigaye ari icyo hagati ya Bugesera n’Akarere ka Ngoma.
Kubaka uyu muhanda byatangiye mu kwezi k’Ukwakira 2021, bikaba byari biteganyijwe ko uzarangira mu 2023 ku ngengo y’imari ya Miliyari 64Frw, gusa nk’uko bigaragara waradindiye.
Nubwo igice kiva mu Bugesera kugera ku Gishanga cya Gashora cyamaze kuzura, imirimo ku gice gisigaye kigana mu Karere ka Ngoma iracyakomeje.
Kugeza ubu, Guverinoma irimo gushyira imbaraga mu gutunganya no gukomeza ibice by’igishanga, kugira ngo haboneke urufatiro rukomeye mbere yo gushyiraho igice cya nyuma cya kaburimbo ahatararangira.

Abaturage bo mu bice uyu muhunda unyuramo, bavuga ko biteze impinduka nziza mu mibereho yabo, binyuze mu koroshya ubwikorezi hagati ya Bugesera na Ngoma, guteza imbere ubucuruzi no kuzamura agaciro k’ubutaka n’imitungo iri ku nkengero zawo.
Niwuzura, uyu muhanda uzafasha kunoza urujya n’uruza hagati y’uturere two mu Burasirazuba turi gutera imbere ku muvuduko mwinshi, ndetse woroshye ingendo n’itwarwa ry’ibicuruzwa muri ako karere.
Uzahuza kandi imipaka yo mu Majyepfo n’iyo mu Burasirazuba bw’u Rwanda, woroshye ubuhahirane n’Igihugu cya Tanzania, kinyuzwamo ibicuruzwa byinshi byinjira mu Rwanda, biturutse ku cyambu cya Dar es Salaam.