Home AMAKURU ACUKUMBUYE « Umwangavu wagize ibyago byo kubyara, ntibikuraho kuba ari ikiremwamuntu gikwiriye uburenganzira...

« Umwangavu wagize ibyago byo kubyara, ntibikuraho kuba ari ikiremwamuntu gikwiriye uburenganzira » Winners Women & Single Mom

Umwangavu wagize ibyago byo kugirwa umubyeyi akiri muto, ahura n’ihohoterwa ritandukanye, yaba mu muryango avukamo cyangwa umuryango muri rusange. Winners Women & Single Mom mu rugamba rwo kurengera uburenganzira bw’abanyarwandakazi ndetse n’impunzi ziri mu Rwanda.

Mu gihe bigaragara ko mu bihugu bitandukanye, bafata umwangavu wabyaye nk’umuntu utagikwiriye uburenganzira bwe, umuryango Winners Women & Single Mom iyambere mu gutanga umusanzu wo guhindura imyumvire bifashishije uburyo bwose bushoboka.

Umuryango Winners Women & Single Mom  ugenekereje mu Kinyarwanda bivuga «  Abagore b’abatsinzi n’abagore bibana » watangiriye mu gihugu cy’Uburundi, utangijwe n’umurundikazi uba mu gihugu cya Canada, Pamella Mubeza akaba aharanira uburenganzira bw’umugore ( Défenseur de Droit de la femme) Aho mu Burundi witwaga AMC/ Association de Mamans Célibataire Bishatse kuvuga Ishyirahamwe ry’abagore bibana.

Nyuma aza kubona ko n’ubwo ibi ari ibibazo byari mu gihugu cyabo ndetse n’aho abarundikazi bahungiye mu gihugu cy’Urwanda, izi ngorane bazihuriyeho n’abagenzi babo b’abanyarwandakazi, ndetse basanga hari icyakorwa kugirango yaba abarundikazi bari mu Rwanda ndetse n’abanyarwandakazi bose, bahabwe uburenganzira bwabo bubakwiriye.

Ibi ni ibyagarustweho n’uhagarariye uyu muryango mu Rwanda Immaculee Ruhatana aho agaruka ku gitekerezo cyo gutangiza uyu muryango mu rwanda, uko cyaje. Aganira na Ubumwe.com yagize ati :

Immaculée Ruhatana uhagarariye Winners Women & Single Mom hari icyo bakora kugira ngo uburenganzira bw’abangavu babyaye bwubahirizwe.

« Ibibazo abana b’abangavu babyaye bahura nabyo ibyinshi birasa yaba mu Rwanda ndetse no mu Burundi, aho umwana w’umukobwa wabyaye, akenshi adasubizwa mu mashuri ndetse hakaba aho bahitamo kumushyingira ku gahato ku musore wamuteye inda. Bitanabujijwe no kwimwa ubundi burenganzira akwiye, twasanze hagomba umusanzu wacu, mukwigisha abangavu babyaye, ibijyanye n’uburenganzira bwabo. Harimo cyane cyane gusubira mu ishuri bakiga, ndetse no mubindi bikorwa byose by’iterambere. »

Ruhatana kandi yakomeje agaragaza intego nyamukuru bafite nka Winners Women & Single Mom ,ku munsi mpuzamahanga w’umwana w’umukobwa wizihizwa  ku Itariki 11  aho bagiye kwifatanya n’ababyeyi bari mu kigo Nderabuzima cya Kinyinya :

« Uretse ubufasha bufatika bwo gufasha aba bagizwe ababyeyi bakiri bato, turifuza kujya kujya twigisha abana b’abakobwa, bagasobanukirwa imikorere y’umubiri wabo cyane cyane iy’ibitsina, ariko tukanigisha abagize ibi byago byo gutwita bakiri abana bato, ikijyanye n’uburenganzira bwabo »

Ubwo baganirizaga abagore ku Kigo nderabuzima cya Kinyina.

Ibi kandi byashimangiwe n’insanganyamatsiko Winners Women & Single Mom  yari yahariye uyu munsi wo kwizikiza umunsi mpuzamahanga w’umukobwa aho yagiraga iti : « La sante sexuelle et de la reproduction est un droit » Tugenekereje mu kinyarwanda bishatse kuvuga « Ubuzima bw’ibitsina n’imyororokere, ni uburenganzira »

Uyu munsi ukaba warizihijwe hatangwa ibiganiro bitandukanye bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere,ndetse n’uburenganzira bwa muntu, uyu munsi ndetse wanaranzwe no gutanga impanuro n’ impano zitandukanye ziganjemo ibikoresho by’isuku.

Uyu muryango uvuga ko uzafata n’umwanya wo kujya bamenya n’ubuzima abangavu b’impuzi babayemo, ndetse no gukorera ubuvugizi abangavu batewe inda.

Ruhatana yabigarutseho muri aya magambo : « Umwana w’umukobwa wese akwiriye kwitabwaho ndetse no guhabwa uburenganzira bumukwiye. Akigishwa mbere y’uko yagwa mu mutego wo guterwa inda, ariko yaba yanagize ibyago agahabwa uburendanzira n’ubundi. Kuberako uyu muryango watangiriye mu Burundi,kandi ubu hakaba hari impunzi mu Rwanda. Nibo tuzatangirana nabo, dukorana n’imiryango itandukanye kugira ngo tubagereho, ariko nyuma y’aho n’abandi bose tuzabageraho. »

Kuri uyu munsi Mpuzamahanga w’umukobwa hatanzwe amasomo atandukanye ajyanye n’insanganyamatsiko y’umunsi.

Ruhatana uhagarariye uyu mu ryango mu Rwanda yashoje avuga ko bazakora ibishoboka aba bana b’abakobwa bakazagira ejo heza, n’ubwo biba bigaragara ko ubuzima bw’abo bw’ahazaza buba bwaragize inkomyi :

« Turateganya kwubaka ikigo kinini cy’amashuri, aho tuzajya dufashiriza aba bana b’abakobwa babyaye bagasubira mu ishuri kwiga, bagakomereza aho bari bagejeje. Ikindi tuzakora imishinga itandukanye ibabyarira inyungu, kuburyo bazajya bakora bakinjiza amafaranga abatunga ndetse bakabasha kwibeshaho ubwabo ndetse n’abana babo »

 

Mukazayire Youyou

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here