U Rwanda rwifatanyije n’Isi mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya Imvugo z’urwango (hate speech) kuko zigikorehwa, nubwo zitandukanye n’izipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi zifite aho bihurira. Ni umunsi wahujwe no gutangaza imbanzirizanyandiko ya gahunda y’Igihugu yo kurwanya imvugo z’urwango.
Ni umuhango wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi, ku wa Kane tariki 18 Kamena 2026, ukaba waritabiriwe na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) n’abafatanyabikorwa bayo barimo Vision Jeunesse Nouvelle n’izindi nzego za Leta.
Umunyamabanga uhoraho muri MINUBUMWE, Mahoro Eric, avuga ko ari umunsi wibutsa Abanyarwanda urugendo rumaze gukorwa mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, ariko ukanibutsa imbogamizi zigihari harimo ikwirakwira ry’imvugo zibiba urwango, zikorerwa cyane ku mbuga nkoranyambaga.
Ati “Ni umunsi ukomeye kuri twebwe kuko utwibutsa ayo mateka, ndetse n’icyo dukwiriye gukora kugira ngo tudasubira inyuma, ukanatwibutsa urugendo rumaze gukorwa mu kongera kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda nyuma yaho RPF ihagarikiye Jenoside yakorewe Abatutsi, cyane cyane ko igipimo ubu tugezeho cy’ubumwe bw’Abanyarwanda ari 95.3%, hakaba harimo ibyo kwishimira muri urwo rugendo”.
Akomeza avuga ati “Uyu munsi uratwibutsa imbogamizi zigihari muri iki gihe harimo ikwirakwira rikomeye ry’imvugo zibiba urwango, cyane cyane ko iterambere mu ikoranabuhanga ryahaye icyuho imikoreshereze no kwihuta kw’izo mvugo, cyane cyane binyuze ku mbuga nkoranyambaga, bikaba bidusaba gushyiraho ingamba zihariye zo guhangana n’izo mvugo by’umwihariko muri iki gihe”.

Urubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga ruvuga ko rufite umukoro ukomeye, mu gusubiza abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Kubwimana Dominique uzwi ku izina rya Urinde Wiyemera kuri X (Twitter) ati “Hari imvugo tubona ku mbuga nkoranyambaga ugasanga abazirwanya ni bake bitewe n’uko abazikoresha nta makuru bafite, hakaba n’abanga kubijyamo ngo batiteranya. Nkanje ukoresha imbuga nkoranyambaga ngerageza mu makuru make mfite, mbasubiza mu uburyo bwiza muri bike mfite, nsubiza ababa hanze barwanya Igihugu bakoresheje izi mbuga bakwirakwiza imvugo mbi zibiba urwango”.
Bayisingize Sandrine ati “Abafite izo mvugo zihembera urwango kenshi usanga bari hanze y’Igihugu kandi bakoresha imbuga nkoranyambaga, natwe rero tuzikoresha tugaragaza ibikorwa dukora buri munsi mu kwigisha amahoro tukabazubiza tuvuga ibyiza bw’u Rwanda, kugira ngo abaruvuga nabi twebwe dukube kabiri tuvuga ibyiza by’Igihugu cyacu.”
Umuyobozi mukuru wungirije w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere mu Rwanda, Nana Teiba Chinbauh, yagaragaje ko uretse no gusenya abantu n’imiryango, imvugo z’urwango zinadindiza iterambere.
Ati “Imvugo z’urwango si ikibazo kibangamiye umuryango gusa, ni n’ikibazo gikomeye ku iterambere. Iyo izo mvugo zikwirakwijwe zica intege imibanire, zikangiza icyizere, kandi byongera ibyago by’ivangura n’amakimbirane, bigatuma abantu batakariza icyizere inzego, kandi nta sosiyeti yatera imbere mu gihe himakajwe ivangura n’urwango”.
Kuri uyu munsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya imvugo z’urwango, u Rwanda rwamuritse runemeza imbanzirizanyandiko ya gahunda y’Igihugu yo kurwanya no gukumira imvugo z’urwango, zirimo kwigisha ububi bw’imvugo zibiba urwango, no kurandura burundu ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyo igaragariramo byose. bishingiye ku moko.
Mukanyandwi Marie Louise