UBUMWE.com - Ubumwe kuri bose Blog Amakuru Urukiko si ahantu ababuranyi baza guhimanira – Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga
Amakuru

Urukiko si ahantu ababuranyi baza guhimanira – Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukantaganzwa Domitille, yihanangirije abacamanza basubika imanza mu buryo budasobanutse, kuko bidindiza ubutabera, abasaba kubahisha Urukiko kuko atari ahantu ho gukinira.

Imanza zahamagajwe mu nkiko mu gihembwe cya kane cya 2026 ni 34,700 hakaba haraburanishijwe 29,305 naho izindi 7,361 zirasubikwa.

Agendeye kuri iyi mibare, Mukantaganzwa yavuze ko imanza zisubikwa ari nyinshi kandi ku mpamvu zidasobanutse.

Yagize ati “Hari imanza twarebye muri system ugasanga Urukiko rwarazisubitse ariko ntirushyireho impamvu, cyangwa ugasanga banditse ngo ni impamvu z’Urukiko, impamvu z’Urukiko ni izihe? Niba utagiye mu mahugurwa, ukaba utarwaye, ukaba utahamagajwe mu nama aha n’aha, izindi mpamvu umucamanza wateguye urubanza, wize urubanza, watumije ababuranyi zituma ataburanisha Abanyarwanda ni izihe?”

Ati “Twanabibonye, ugasanga isomwa ry’urubanza risubitswe inshuro 10, mwebwe murumva bibaho? Mudufashe duhe agaciro Abanyarwanda kandi natwe twihe agaciro, Urukiko murwubahishe kuko ntabwo rugomba kuba ahantu ababuranyi baza gukinira, cyangwa ababuranyi baza guhimanira”.

Mukantaganzwa yakomeje avuga ko iki kibazo cy’isubikwa ry’imanza rya hato na hato gitinza ubutabera, asaba ko gikurikirwanwa byihariye.

Ati “Mfite urutonde rw’aba avoka bamaze kugera kuri 15 batajya baburana mu mizi batabanje gukinakina impamvu zisubika urubanza. Ariko naje gusanga ikibazo atari bo, ikibazo ni twebwe tubibemerera. Ririya subika rero ndagira ngo mbwire aba ‘Inspecteurs’ ko barikurikirana mu buryo bwihariye, kandi impamvu z’isubika zikajya ziba zisobanutse. Impamvu zitumvikana, nka ziriya zavuzwe ngo ni impamvu z’Urukiko, izo ni nk’aho nta zihari”.

Yakomeje asaba ko icyo cyakwitabwaho cyane, kuko batakomeza kurwana n’ibirego by’abantu benshi, ngo nibarangiza na bo bitere impamvu zituma ibirarane by’imanza bikomeza kuba byinshi.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yibukije nanone ko Urukiko atari ikibuga cy’umupira aho abantu baza gukinira, ndetse ko atari ahantu abantu baza guta igihe, ko ahubwo ari ahantu baza bashaka ko uburenganzira bwabo bwubahirizwa, bityo ko isubikwa ry’urubanza ryagombye kumenyekanishwa mbere, Umunyarwanda ntatakaze umwanya we.

Iby’iki kibazo byagarutsweho mu nama y’igihembwe Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yagiranye n’abayobozi b’inkiko bose bo gihugu, yabaye ku wa Gatanu tariki 26 Kamena 2026.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version