
Umutingito ufite ubukana bwa 7.5 wibasiye Venezuela ku wa Gatatu tariki ya 24 Kamena 2026, ni wo ukomeye cyane wibasiye iki gohigu mu gihe kirenga ikinyejana. Uyu mutingito ndetse n’indi yakurikiyeho, imaze guhitana nibura abantu 32 ukomeretsa abarenga 700, gusa iyi mibare ishobora kwiyongera.
Muri iki gihugu, imitingito ibiri yabaye mu gihe kimwe yateje iyangirika ry’ibintu byinshi, ndetse n’ubwoba bukomeye mu duce dukikije umurwa mukuru, Caracas.
Umutingito wa mbere wari ufite ubukana bwa 7.2 wabaye saa kumi n’ebyiri n’iminota ine z’umugoroba ku isaha yo muri Venezuela, ku bujyakuzimu bwa kilometero 21.9, akaba ari mu bilometero 200 mu burengerazuba bwa Caracas.
Nyuma y’amasegonda 39 gusa, hakurikiyeho undi mutingito wa kabiri ufite ubukana bwa 7.5, wabereye ku bujyakuzimu bwa kilometero 10, ku ntera ya kilometero 45 uvuye aho uwa mbere wabereye.
Nyuma y’iyo mitingito hakurikiyeho indi mito mito igera kuri 20, nk’uko byatangajwe n’Ikigo cy’Abanyamerika gikurikirana iby’imitingito, USGS.
USGS yavuze ko uyu ari wo mutingito ukomeye cyane wabaye muri Venezuela kuva mu mwaka wa 1900, ikavuga ko ibi byabaye ari “ibiza bikomeye cyane bishobora kugira ingaruka zikomeye” kuri iki gihugu cyo muri Amerika y’Amajyepfo, kizwiho ubukungu bushingiye kuri peteroli.
Iki kigo cyagize kiti “Birashoboka cyane ko umubare w’abahitanywe n’ibi biza wakomeza kwiyongera, kandi ko ibyangiritse ari byinshi.”
Kugeza ubu, imibare y’abahitanywe n’uyu mutingito iracyari iy’agateganyo. Perezida w’inzibacyuho, Delcy Rodriguez, mu ijambo yagejeje ku gihugu, yatangaje ko amakuru amaze kugera kuri Leta agaragaza ko abantu 32 bamaze kwitaba Imana, naho abarenga 700 bakaba bakomeretse.
Yanavuze ko kugeza icyo gihe nta makuru arambuye yari yaboneka ku Ntara ya La Guaira, iri hafi y’umujyi wa Caracas, yavuze ko ari yo yibasiwe cyane kurusha izindi.
Inyubako nyinshi zasenyutse cyangwa zangirika bikomeye, harimo n’Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Caracas cyangiritse bikomeye.