Home AMAKURU ACUKUMBUYE urutonde rw’abahamwe n’icyaha cyo gusambanya ku gahato rwari rutegerejwe ryashyizwe ku mugaragaro

urutonde rw’abahamwe n’icyaha cyo gusambanya ku gahato rwari rutegerejwe ryashyizwe ku mugaragaro

Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda, bwashyize ku mugaragaro urutonde rw’abahamwe mu buryo budasubirwaho n’ibyaha byo gusambanya abana no gufata ku ngufu, nk’uko rwari rwabitangaje mu mwaka w’2020.   

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda, Nkusi Faustin mu mwaka ushize yatangazaga ko bufite itsinda riri gusesengura ayo madosiye yose ku buryo mu minsi ya vuba yagombaga kuba website yamaze kujyaho ndetse n’abo bantu bose bamaze kujyaho ku buryo buri muturage wese yabasha kujyaho akareba urwo rutonde. Ku munsi w’ejo tariki 11 Ukwakira uru rutonde rwashyizwe hanze ruriho imyirondoro n’amafoto aherekejwe n’icyaha yakoze ndetse n’igihano yahanishijwe.

Uru rutonde rwari rutegerejwe n’abanyarwanda benshi ibyiciro bitandukanye, kuko bahamya ko hari impinduka nyinshi rwitezweho mu guhangana n’ibi byaha bigenda byiyongera umunsi ku wundi.

Uwamariya Fabiola umubyeyi w’abana 5 abahungu n’abakobwa utuye mu karere ka Kicukiro, yagaragaje ko uru rutonde byanze bikunze rutazabura umusanzu ndetse mu nini ruzatanga mu guhangana n’iki kibazo. Yagize ati” Uru rutonde byanze bikunze ruzatuma abantu bamwe bacika kuri iyi ngeso, agatinya kubikora ndetse n’uwabikoraga wari utarafatwa akazibukira yumva ko nawe ejo cyangwa ejobundi azafatwa nawe agashyirwa ku karubanda.”

Alain Niyo umusore w’imyaka 28 nawe yavuze ko yumva ko uru rutonde ari rwiza kurushyira aho abantu bose babona ku buryo bitera umuntu ipfunwe. Mu magambo ye yagize ati” Njyewe nishimiye urwo rutonde cyane rwose, kuko ibintu bariya bantu baba barakoze ubwabyo biteye isoni n’agahinda. Kubashyira ku mugaragaro rero bizarinda abanda kugwa mu cyaha nk’icyabo kuko n’ubwo umuntu yaba umunyabyaha bingana bite ntaba yifuza ko abantu babimenya.”

Amazina y’abantu 322 aherekejwe n’amafoto yabo ni yo yagaragajwe ku rutonde rwashyizwe hanze n’ubushinjacyaha. Itangazo riherekeje uru rutonde rivuga ko aba ari abahamijwe icyaha cyo gusambanya ku gahato mu nzego zose z’ubutabera ku buryo urubanza rwamaze kuba itegeko.

Aba bantu bakoze ibi byaha, barimo ibitsina byombi. Ni ukuvuga abagabo basambanyije ku gahato abagore cyangwa abana b’abakobwa barimo n’abatarageza ku myaka 18 y’ubukure. Hari kandi n’abagore cyangwa abakobwa bahamijwe gusambanya ku gahato abana b’abahungu, umuto mu bahohotewe akaba ari uruhinja rw’umwaka umwe.

Umukuru mu bakorewe icyaha ni umukecuru w’imyaka 73 wasambanyijwe mu mwaka wa 2016 n’umuhungu we wari wujuje imyaka 29 icyo gihe.

Uru rutonde rusohowe ni urwa mbere nyuma y’aho itegeko ryemereye mu mwaka wa 2013 ko abahamijwe ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bazajya bashyirwa ku karubanda.

Ni urutonde ruzajya ruvugururwa uko habonetse imibare mishya y’abantu bahamijwe ibyaha nk’ibi. Kubera ihame ry’uko uregwa afatwa nk’umwere kugeza igihe byemerejwe n’urukiko ko yakoze icyaha, uru rutonde ngo rugomba kujyaho abamaze guhetura inzego zose z’ubutabera bagatsindwa. Ubushinjacyaha buvuga ko gushyira ku karubanda abahamijwe bene ibi byaha bigamije guca intege umubare ukomeje kwiyongera w’abantu baregwa ibyaha bishingiye ku gitsina.

Uru rutonde rusohotse ku nshuro ya mbere bitari bimeneyerewe rwiganjeho abakoze ibyaha bishingiye ku gitsina mu myaka 10 ishize.

Kanda hano urebe urwo rutonde

 

Mukazayire Youyou

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here