Home AMAKURU ACUKUMBUYE Dore uburyo wakoresha ugiye gutereta umukobwa muhuriye mu nzira agenda

Dore uburyo wakoresha ugiye gutereta umukobwa muhuriye mu nzira agenda

Ubundi bavuga ko ahantu hose umuntu ashobora kuahurira n’umuntu kandi bakaba bakundana n’urukundo rwabo rugakomera. Uyu munsi Ubumwe.com bwifashishije urubuga lexpress bwabateguriye uburyo butanu umusore yakoresha agiye gutereta umukobwa bahuriye mu nzira agenda.

  1. Ntabwo batereta umuntu agenda banza umuhagarike

Niba uhuye n’umukobwa mu muhanda, icyambere ugomba gukora ni ukureba uko watuma ahagarara. Mu by’ukuri ntabwo batereta umuntu ari kugenda, akwereka ko wenda yanakererewe kugera aho ajya. Ugomba rero kubanza kureba ujko umuhagarika, yaba kumwereka ko hari icyo wenda kumubaza cyangwa ubundi bufasha runaka umukeneyeho.

  1. Hita umwibwira vuba byihuse

Ntiwibagirwe amagambo y’ikinyabupfura, agaragaza ko wubashye umuntu, utangira umusuhuza. Hita vuba unakomeza wivuga izina ryawe rimwe nibura wumva ryoroshye gufata, kugira ngo nawe ahite abona akubwira irye.

  1. Mwereke ko utamutwara umwanya munini

Hita wereka uwo mukobwa ko nubwo umuhagaritse mu nzira utagiye kumutwara umwanya munini, mbese umwereke ko bitagiye gutwara amasaha. Hita ushyiramo akantu kagira gati ; « Vuba cyane » cyangwa « Amasegonda nk’agahe gusa », ariko ubona atari kubyumva ibi byo kumuha umubare w’amasegonda urabyihorera ukamwereka gusa ko utari bumutware umwanya we munini kugira ngo utamuremerera.

  1. Kora icy’ingenzi kurusha ikindi

Uhuye n’umukobwa yigendera, ugize amahirwe uramuharitse aremera. Si umwanya wo gutangira kumubwira inkuru za mvahe na njyahe zitwara amasaha n’amasaha. Wowe hita umusaba ko mwahura nyuma y’aho mugasangira agacupa cyangwa agakawa, wenda nyuma y’aho mu masaha yegeyeyo. Ibagirwa bya bamwe bahita bihutira gusaba amanomero ya telefone. Naba yabyemeye guhura nawe muhita mwumvikana uko muri bwongere guhura.

  1. Ba wowe

Rimwe mu mahame y’ingenzi ni uko uba wowe. Wishaka kwigana runaka. Ntagihe umuntu aba mwiza cyangwa aberwa nk’iyo atashatse kwigana undi muntu, mbese akaguma ariwe. Ibyo akora uba ubona nta guhatiriza ahubwo biri kwikora.

 

N. Aimee

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here