Perezida Paul Kagame uri mu ruzinduko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) yakurikiye umukino w’abakinnyi beza muri Shampiyona ya Basketball (the 2026 NBA All-Star Game) wabereye i Los Angeles, wabaye mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 16 Gashyantare 2026.
Muri uyu mukino uba uhanzwe amaso n’abatari bake ku Isi, abakinnyi b’intyoza bakomoka muri Amerika bigabanyijemo amakipe abiri (Team Strips & Team Stars), maze bagahura na Team World iba irimo abakinnyi bakomoka ku yindi migabane bitwara neza muri USA.
Nyuma yo guhura kw’amakipe atandukanye, umukino wa nyuma wahuje Team Stars yatsinze Team Strips amanota 47-21, ihita yegukana Igikombe cya NBA All Star Game.

Perezida Kagame yaboneyeho no kuganira n’abayobozi mu rwego rwa siporo n’ishoramari barimo Steve Ballmer, washinze ikipe ya Los Angeles Clippers isanzwe ifitanye ubufatanye n’u Rwanda, binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda.