Muri Madagascar abantu 59 bahitanywe n’inkubi y’umuyaga yiswe ‘Gezani’ yibasiye iki gihugu mu cyumweru gishize, nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Mbere tariki 16 Gashyantare 2026 n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imicungire y’ibiza (BNGRC).
Abantu 16,428 bavuye mu byabo kubera icyo kibazo, 15 baburiwe irengero, 804 barakomeretse naho 423,986 bagizweho ingaruka n’ibi biza, nk’uko byatangajwe na BNGRC.
Gezani ni umuyaga ukase, wagendaga ku muvuduko wa kilometero 185 mu isaha, ndetse rimwe na rimwe ukagera kuri kilometero 270 mu isaha, bukaba ariubukana bukomeye mu kwangiza.
Iyo nkubi yakomeje urugendo rwayo yerekeza Iburengerazuba inyura muri Mozambique, ifite umuyaga mwinshi ugera kuri metero 10 mu Majyepfo ya Mozambique, nk’uko ikigo cy’iteganyagihe cy’icyo gihugu cyabitangaje.
Nyuma yaho, iyo nkubi yongeye guhindura icyerekezo igaruka Iburasirazuba mu cyerekezo cyo muri Mozambique, aho iteganyagihe ryerekana ko ishobora kongera kugaruka muri Madagascar, ku nshuro ya kabiri mu Majyepfo y’uburengerazuba bw’iki gihugu.
