Home AMAKURU ACUKUMBUYE UYU MUNSI MU MATEKA : 24 MUTARAMA

UYU MUNSI MU MATEKA : 24 MUTARAMA

Mu biranga itariki 24 Mutarama, izwiho kuba ari umunsi mpuzamahanga w’uburezi. Uyu munsi watangiye kwizihizwa bwa mbere mu 2019. Tariki 24 Mutarama kandi inteko nshingamategeko ya DRC yemeje ko Joseph Kabila aba Perezida w’inzibacyuho (2001) ; Steve Jobs amurika bwa mbere mudasobwa yitwa Macintosh 128K (1984) naho LONI ishyiraho komisiyo yo gukurikirana ibitwaro bya kirimbuzi (1946).

Mu mateka, ibyabaye kuri iyi tariki ni byinshi, ariko twabahitiyemo ibi bikurikira:

41 : Ni bwo Caligura umwami w’abami w’Abaroma n’ibihugu bari barakolonije  yishwe. Igisirikare cy’Abaroma cyahise gitangaza ko Claude ari we umusimbuye, biza kwemezwa na sena  bucyeye bwaho.

814 : Umwami w’Ubufaransa Charlemagne, yitabye Imana.

1118 : Ni bwo Papa Gélase II yatowe.

1588 : Hatangijwe urugamba rwa Byczyna mu ntambara yiswe Guerre de Succession de Pologne, aho Sigismond III Vasa yatorewe kuba umwami ariko Maximilien III wa Autriche yanga ko ajyaho bituma barwana mu ntambara yabaye hagati ya 1587 na 1588.

1848 : Havumbuwe zahabu muri California, imwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Iyi nkuru yakwiriye vuba, bituma abantu basaga ibihumbi 300 binjira mu bikorwa byo gushakisha zahabu muri aka gace, hagati y’umwaka wa 1848 na 1856. Aba bari biganjemo abanyamerika ndetse n’abandi banyamahanga.

1909 : Umufaransakazi Jeanne d’Arc, warwanye intambara nyinshi zo kubohoza Ubufaransa mu maboko y’Abongereza yashyizwe mu bahire na Kiliziya Gatolika. Mu gutangiza uru rugamba (rwabaye hagati ya 1428 na 1430), Jeanne d’Arc yavugaga ko yumvise amajwi ya Mutagatifu Catherine na Mutagatifu Marguerite ndetse na Marayika Mikayire bamusaba gutangiza kubohoza Ubufaransa. Jeanne D’Arc yaje gupfa atwitswe n’Abongereza afite imyaka 19 gusa.

1915 : David Beatty wari uyoboye ingabo z’Abongereza zirwanira mu mazi yatsinze urugamba rwa Dogger Bank mu ntambara ya mbere y’isi yose. Muri uru rugamba Abongereza barwanaga n’Abadage mu ntambara ya mbere y’isi yose.

1924 : Umujyi wa Saint-Pétersbourg wo mu Burusiya wahinduriwe izina witwa Leningrad, witirirwa Lenine wazanye impinduka muri iki gihugu.

1943 : Ingabo z’ibihugu byari bihanganye n’Ubudage n’abari baburi inyuma mu ntambara ya kabiri y’isi yose zafashe umujyi wa Tripoli, umurwa mukuru w’igihugu cya Libiya.

1943 : Kuri iyi tariki kandi ni bwo inama ya Casablanca yasojwe. Iyi nama yabereye i Casablanca muri Maroc yari yatangiye tariki 14 Mutarama 1943, ikaba yari yahuje ibihugu byari bihanganye n’Ubudage n’abari baburi inyuma mu ntambara ya kabiri y’isi yose. Icyari kigamijwe ni ukwigira hamwe ingamba zafatwa ngo bitsinde iyi ntambara.

1946 : Inteko rusange y’umuryango w’Abibumbye yafashe umwanzuro, binyuze mu matora, wo gushyiraho komisiyo ishinzwe gukurikirana ibitwaro bya kirimbuzi.

1965 : Winston Churchill wabaye minisitiri w’intebe w’Ubwongereza mu gihe cy’intambara ya kabiri y’isi yose (1940-1945) yitabye Imana.

1984 : Steve Jobs, umuyobozi w’uruganda wa Apple, yasohoye ku mugaragaro mudasobwa ya mbere ya Macintosh 128K.

Mudasobwa ya mbere ya Macintosh 128K yasohowe n’uruganda rwa Apple rwa Steve Jobs.

1999 : Abantu batandatu bo muri Komite mpuzamahanga y’imikino ya olempike ahitwa Salt Lake City (USA), birukanywe bafatiwe mu bikorwa bya ruswa.

2001 : Inteko ishinga amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yemeje ko Joseph Kabila aba perezida w’inzibacyuho, nyuma y’uko se Laurent Desire Kabila yari amaze kwicwa arashwe.

2019 : Muri Maleziya, Abdullah Shah yatorewe kuba umwami, akaba ari umwami wa 16 w’iki gihugu.

Ibyamamare byavutse kuri iyi tariki

1961 : Nastassja Kinski, umukinnyi wa filime w’umudagekazi.

1970: Matthew Lillard, umukinnyi wa filime w’umunyamerika.

1975: Rónald Gómez, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Costa Rica.

1985: Étienne Brower, umukinnyi wa basket wo mu Bufaransa.

1986: Mischa Barton, umunyamerikakazi ukina filime.

1987: Luis Suárez, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Uruguay.

1988: DaJuan Summers, umukinnyi wa basketball wo muri Amerika.

1989: Samba Diakité, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Mali ukina mu Bufaransa.

1991: Yannis Salibur, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo mu Bufaransa.

1993: Devon Van Oostrum, umwongereza ukina basketball.

2012 : Athena, igikomangomakazi cyo muri Danemark.

 

Olive UWERA

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here