Home AMAKURU ACUKUMBUYE Wema Sepetu yibukije abantu aho bazamushyingura napfa

Wema Sepetu yibukije abantu aho bazamushyingura napfa

Icyamamre muri Cinema Wema Isaac Sepetu yongeye kwibutsa abantu ko ahantu agomba kuzashyingurwa nta handi uretse impande z’aho Ise umubyara ashyinguye,

Nyakwigendera Balozi Sepetu ise wa Wema Sepetu aho ashyinguye umukobwa we wamenyekanye cyane mu ma film atandukanye yibukije ko nawe agomba kudazashyirwa kure ye, ahubwo agomba kuzashyingurwa impande ze. Nyakwigendera ashyinguwe mu Birwa bya Zanzibar ahitwa Chuini.

Ubwo yaganiraga na kimwe mu kinyamakuru cyo muri icyo gihugu kuri uyu wa Gatanu, Wema yavuze ko ari iby’agaciro kujya ahora yibutsa abantu, ko bishoboka ko bakwibagirwa noneho bakazamutwara ahantu ataba yishimiye.

Mu magambo ye yagize ati : “ Ndabizi abantu bashobora kwibagirwa rero ni byiza ko najya mpora mbibutsa, ahantu nshaka ko umubiri wanjye uzaruhukira iteka  umunsi n’ugera »

N. Aimee

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here